AmakuruImyidagaduro

Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yo kujya mu gitaramo cya Drake ku buntu

Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe bazabona hifashishijwe Tombola yo kuzajya mu gitaramo cya Drake kizabera muri Afurika y’Epfo, aba banyamahirwe bazajyayo nta faranga na rimwe bitangiye.

Si kenshi uyu muhanzi wo muri Amerika akorera ibitaramo ku mugabane wa Afurika, ariko mu Kuboza azakorera igitaramo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwamamaza inzoga ye yitwa”Virginia Black” yamaze no kugera mu Rwanda.

Uhagarariye iyi nzoga mu Rwanda, Usabase Etienne Nature yatangaje ko hari uburyo bazashyiraho bwo gutombola hifashishijwe iyi nzoga hanyuma umunyamahirwe uzatsinda bakamutegera indege akajya gutaramana na Drake kwa Nelson Mandela muri Afurika y’Epfo.

Umuraperi ukomoka muri Canada, Aubrey Drake Graham  uzwi cyane nka Drake  yashyizeho agahigo gakomeye kubandi bahanzi bakora Album zikunzwe cyane ku Isi , uyu muraperi album ye nshya yise “Scorpion” imaze kumvwa n’abantu barenga miliyali 1 mu cyumweri kimwe  gusa imaze ishyizwe hanze.

Uyu muraperi w’imyaka 31 nyuma y’ibi  yahise anagurisha kopi ziyi Album  zirenga 732,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine. Drake akunze guhirwa cyane na Album ze akora cyane ko iyo aherutse gukora yasohotse mbere umwaka ushize yari yise “More Life” nayo yazamutse cyane muri Album zumwishwe cyane dore ko mu cymweru cya mbere nayo yari imaze kumvwa n’abantu Miliyoni 600.

Abanyamahirwe bazataramana na Drake muri Afurika y’Epfo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger