AmakuruAmakuru ashushye

Abanyarwanda basaga miliyoni 2 bamaze gukingirwa Covid-19! biratanga ikihe cyizere?

Mu Rwanda hakomeje gukorwa igikorwa rusange cyo gukingira Abanyarwanda urukingo rwa Covid-19, Minisiteri y’Ubuzima yamaze gutangaza ko abasaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19, barimo miliyoni imwe n’igice bahawe doze ebyiri.

Mu baturage bangana na miliyoni 7.8 u Rwanda rwifuza kuba rwamaze gukingira umwaka utaha bagize 60 % by’abaturage bose, abamaze kubona urukingo ni 18 %. Ugendeye kuri miliyoni 13 z’abatuye u Rwanda, abamaze gukingirwa bangana na 10.8 %.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko urugendo rwo gukingira Abanyarwanda icyorezo cya Covid-19 rukomeje.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo tubone inkingo zikenewe kandi dukomeje gushimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wabo ngo inkingo ziboneke dukingire abaturage bacu.”

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwifuza ko uyu mwaka urangira rumaze gukingira 30 % by’abaturage barwo.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira inkingo zingana na 3,658,310 nkuko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryabigaragaje.

Iyo Minisiteri igaragaza ko ibikorwa byo gukingira byagabanyije ikigero cy’abandura Covid-19, biva ku 10 % byariho muri Nyakanga uyu mwaka bigera kuri 3 % muri Nzeri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger