Amakuru

Abanyarwanda barasabwa kwitondera indwara ya Ebola yongeye kugaragara

Abanyarwanda baturiye imipaka igabanyije u Rwanda na Repubulika ya Congo barasabwa kuba maso bakirinda icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu mu duce dutandukanye two mu Burengerazuba bw’Amajyarguru y’iki gihugu cy’abaturanyi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 nibwo Minisitiri w’ Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu 17 bitabye Imana bazize iki cyorezo cya Ebola nyuma y’uko hari hafashwe abagera kuri 21 bagahita bajyanwa mu bitaro byihutitwa ariko aba 17 bakaba bahasize ubuzima ubwo bitabwagaho n’
abaganga mu bitaro biri Impenge hafi y’umujyi wa Bikoro mu Ntara ya Equateur mu Burengerazuba bw’Amajyarguru y’iki gihugu.

Telegraph dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutabazi bw’Ibanze mu ishami ry’umuryango w’abibunbye ryita ku buzima [OMS] muri DRC, Peter Salama, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko hagiye gutangwa ubutabazi bwihuse mu mujyi wa Bikoro mu rwego rwo kurengera abaturage batarafatwa n’iyi ndwara idasanzwe.

Iyi ndwara ya Ebola yagaragaye bwa mbere muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu 1976 mu gace ka Zayire ibonwa n’abaganga bababiligi, mu mwaka wa 2014 yibasiye abaturage b’iki gihugu abagera kuri 49 bahasiga ubuzima .

The Mirror yo itangaza ko Leta ya Congo Kinshasa ifite impungenge ko iki cyorezo cyakongera kwibasira bikomeye Afurika y’i Burengerazuba nyuma yaho kihahitaniye abantu basaga 11000 kuva mu 2014 kugera 2016.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger