AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamanaPolitiki

Abanyarwanda barakangurirwa kugira amakenga ku nyigisho z’abanyamadini biyita abahanuzi

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB rurakangurira Abanyarwanda kugira amakenga ku nyigisho z’Abanyamadini batandukanye barimo abiyita abahanuzi baba bagamije gucucura abayoboke babo

Ni mu itangazo rigenewe Abanyarwanda uru rwego rumaze gusohora mu kanya kashize.

Muri iri tangazo ryasinyweho na Prof. Shyaka Anasthase uyobora uru rwego, RGB ivuga ko abatanga izi nyigisho baba bagamije kwizeza abantu ibitangaza hagambiriwe kwambura abantu ibyabo. Kuri izi nyigisho, Abanyarwanda basabwe kwirinda ababasaba amaturo y’umurengera bababwira ko uzatanga byinshi ari we uzahabwa ikibanza kinini mu bwami bw’Imana ndetse n’ababuza abarwayi kujya kwivuza bakabaka amafaranga bababwira ko bari busengerwe Yesu akabakiza.

Abandi RGB yasabye kurya bari menge, ni abo Abanyamatorero bashuka ko Imana izabishyurira imyenda itandukanye bafite, abandi bakabwirwa ko Rurema ari we nzira yonyine ishoboka yatuma bazamurwa mu ntera.

Uretse ibi kandi, ngo hari aho abanyamadini bahonyoza uburenganzira bw’abayoboke babo, harimo kubicisha inzara bababiriza mu masengesho, kubatwika imibiri bigana ububabare Yesu yagize ndetse no gushuka abagore babuze urubyaro ko nibaramuka babahaye umubiri wabo[bemeye kuryamana na bo] ari ho bazabona urubyaro.

Ni muri uru rwego RGB isaba Abayoboke b’amadini kuba maso kandi bakagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa.

Ku ruhande rw’abanyamadini, bo basabwe gukomeza gutanga inyigisho ziboneye, bakirinda gutanga izihonyeza uburenganzira bw’Abayoboke babo n’Abanyarwanda muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger