Amakuru ashushyePolitiki

Abanyarwanda bagera kuri 200 bafungiwe muri Uganda

Abanyarwanda babarirwa hagati ya 150 na 200 bafatiwe Kisoro  mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda  barafungwa, ni mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza muri iki gihe aho u Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda bahakorera ingendo.

Aba banyarwanda bafatiwe Kisoro hafi y’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo, uyu mupaka uherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, uvuye kuri uyu mupaka  kugira ngo ugere Kisoro ni iminota itarenze 15 ugenda na moto cyangwa n’ imodoka.

Ni mu gace kitwa Bufumbira aho abahatuye bafite aho bahuriye n’umuco w’abanyarwanda nk’ururimi kuko abahatuye bavuga i Kinyarwanda ndetse usanga abanyarwanda bafitanye amasano n’abatuye hakurya y’umupaka  w’u Rwanda ( Ni ukuvuga muri Uganda).

Undi mubare munini w’abanyarwanda waherukaga kuvugwaho gufungwa , hari muri Nyakanga ubwo igisirikare cya Uganda cyafungaga abanyarwanda 40 bari  bari gusenga mu rusengero ruri i Kampala.

Icyatumye  aba banyarwanda bafatwa n’igisirikare na Police bya Uganda ntikiramenyekana ariko amakuru avuga ko aba banyarwanda ngo baketsweho kuba maneko z’u Rwanda.

Aba banyarwanda bakimara gufatwa, babicaje hamwe bakikijwe n’ingabo na Police basuzuma ibyangombwa byabo nyuma babapakira mu ikamyo babajyana kuri Sitasiyo ya Police ya Kisoro. Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko bamwe mu bafashwe basanze  ari abakongomani ndetse bo bahise barekurwa.

Aya makuru kandi avuga ko nyuma abanyarwanda 10 barimo abagore n’abana babo bahise boherezwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Cyanika. Uganda isanzwe ishyira abanyarwanda iba yafashe ku mupaka w’u Rwanda ariko ikabikora mu buryo budakurikije amategeko cyane ko hari abo iba yakoreye iyica rubozo.

Nyuma yo gufata aba banyarwanda ntabwo Uganda yigeze ibimenyesha leta y’ u Rwanda ngo igaragaze impamvu inzego z’umutekano zafashe aba banyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, avuga ko nta rwego na rumwe rwigeze rubamenyesha iby’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda ahubwo ngo babibonye mu itangazamakuru.

Ati “Bakabaye batumenyesha binyuze mu nzira zemewe ariko ntacyo batubwiye. Turabisoma mu makuru. Turi kubikurikirana no kugerageza gukusanya ibimenyetso.”

Ibi biri kuba mu gihe u Rwanda na Uganda basanzwe bahuriye mu muryango wa EAC aho abaturage bibihugu bitandatu bigize uyu muryango baba bagomba kujya muri ibyo bihugu bagahaha, bagatembera yewe bakanasurana.

Inama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019 yasojwe abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.

Inzego z’umutekano za Uganda zafashe abanyarwanda barenga 200

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger