AmakuruInkuru z'amahanga

Abanyamerika bivuganye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ISIS

Abu Bakr al-Baghdadi wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, biravugwa ko yapfiriye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria nyuma yo kugerwa amajanja n’Abanyamerika.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yiyahuriye mu ntara ya Idlib, nyuma yo kubona ko Abanyamerika bari mu nzira zo kumufata.

Abayobozi ku ruhande rwa leta zunze ubumwe za Amerika bavuze ko amakuru yemeza urupfu uyu muyobozi wa ISIS yishwe agitegerejwe, bijyanye n’uko hagitegerejwe itangazo rya Perezida Donald Trump riyaha umugisha.

Abu Bakr al-Baghdadi ni umwe mu bantu bahigwaga cyane na leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’Uburayi, kubera ibitero bya ISIS byahitanye ubuzima bw’abatari bake kuva muri 2014 ubwo uyu mutwe watangiraga gukora byeruye.

By’umwihariko kuri Baghdadi nk’umuyobozi, yakunze kumvikana ahamagarira aba Jihadistes gukorera ubwicanyi aho bageze hose, batitaye ku buremere bw’intwaro bafite.

Ni ubukangurambaga yakoraga ahanini yifashishije ikinyamakuru cyitwa Dabiq, akaba ari ikinyamakuru cy’umutwe wa ISIS gikorera kuri Internet.

Amagambo y’uyu mugabo yatumye habaho ibitero by’ibyihebe birenga 140 byakorewe mu bihugu 29, birimo n’ibikomeye byo ku mugabane w’Uburayi.

Ni ibitero kandi byasize ababarirwa mu 2,043 batakaje ubuzima mu bihugu bya Iraq na Syria.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger