AmakuruImikino

Abanya-Mali babiri bongerewe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri Champions league

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongeera abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Mali, Oumar Sidibé na Mohamed N’Diaye, ku rutonde rw’abakinnyi 27 igomba kwifashisha mu mikino Nyafurika y’uyu mwaka.

Rayon Sports igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions league), yemeje abakinnyi izakoresha ku munsi w’ejo dore ko wari umunsi wa nyuma ku makipe yose azakina imikino Nyafurika wo kuba yagejeje intonde z’abakinnyi azakoresha muri CAF.

Ku ikubitiro Rayon Sports yari yatanze urutonde rw’abakinnyi 24, gusa ifata umwanzuro wo gusubiramo urutonde rwayo bityo yongeramo abandi bakinnyi.

Oumar Sidibé, ni rutahizamu w’imyaka 29 y’amavuko. Mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu musore yakiniraga Djoliba y’iwabo muri Mali, gusa yanakiniye amakipe nka AS Vita Club muri 2016 mbere yo kwerekeza muri Hatayspor FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Turukiya.

Mugenzi we Mohamed N’Diaye we afite imyaka 25 y’amavuko, akaba yakiniraga AS Mangasport de Moanda yo muri Gabon.

Aba bakinnyi bombi bakomoka mu gihugu cya Mali, biyongereye kuri rutahizamu Michael Sarpong wongerewe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha ku wa gatanu w’iki cyumweru, cyo kimwe na myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, Nyandwi Saddam.

Sarpong yongerewe kuri uru rutonde ku munota wa nyuma, mu gihe byari byitezwe ko ashobora kwerekeza muro Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kugarura uyu munya-Ghana, kubera ko Orlando Pirates yagendaga biguru ntege mu byo kumugura.

Nyandwi Saddam na we byavugwaga ko ashobora kuva muri Rayon Sports akajya muri Bugesera, gusa na we Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kumushyira ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha nyuma yo kubura umukinnyi ugomba kumusimbura.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha muri CAF Champions league nanone ntirugaragaraho Umunya-Nigeria Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi uheruka gusinyira iyi kipe amaszerano y’imyaka ibiri.

Urutonde rw’abakinnyi na numero bazambara muri CAF Champions League

  1. Kimenyi Yves (1)
  2. Iragire Saidi (2)
  3. Rutanga Eric (3)
  4. Rugwiro Hervé (4)
  5. Nshimiyimana Amran (5)
  6. Runanira Hamza (6)
  7. Ulimwengu Jules (7)
  8. Nizeyimana Mirafa (8)
  9. Mohamed N’Diaye (9)
  10. Ciza Hussein (10)
  11. Commodor Olokwei (11)
  12. Mugisha Gilbert (12)
  13. Irakoze Saidi (13)
  14. Iradukunda Eric (14)
  15. Nyandwi Saddam (16)
  16. Irambona Eric (17)
  17. Sarpong Michael (19)
  18. Habimana Hussein (20)
  19. Iranzi Jean Claude (21)
  20. Bikorimana Gérard (22)
  21. Bizimana Yannick (23)
  22. Sekamana Maxime (24)
  23. Ndizeye Samuel (25)
  24. Niyomwungeri Mike (26)
  25. Mugheni Fabrice (27)
  26. Oumar Sidibe (29)
  27. Mazimpaka André (30)
Oumar Sidibé na Mohamed N’Diaye bongerewe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha muri CAF Champions league.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger