AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Abanya-Iran bunamiye Gen Soleimani wishwe n’Abanyamerika -Amafoto

Kuri uyu wa Mbere Abanya-Iran babarirwa mu ma miliyoni bazindukiye mu mihanda yose yo mu murwa mukuru Tehran bunamira Gen Qassem Soleimani wishwe n’ingabo za Amerika mu gitero cy’indege cyagabwe kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje ku iegeko rya Perezida Trump.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayyatolah Khamenei nawe yifatanyije n’abanya Iran muri iki cyunamo ndetse anayobora amasengesho yo kwunamira Gen Qassem.

Mu marira n’indirimbo z’agahinda aba baturage ba Iran barangajwe imbere n’umuyobozi wabo w’ikirenga n’umukobwa Gen Soleimani witwa Zeinab Soleimani wanafashe umwanya akagira icyo atangaza ku rupfu rwa se aho yagaragaje ko rwamuteye akababaro ndetse agatunga agatoki Perezida Trump ko ibyo yakoze bizamugaruka.

Gen Qassem Soleimani w’imyaka 62 y’amavuko yari umusirikare ukomeye muri iki gihugu akaba n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo wihariye wa Quds Force, akaba yafatwaga nk’intwari akaba n’umunyacyubahiro wa kabiri mu gihugu nyuma ya y’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran.

Iran yababajwe n’urupfu rwe ndetse ihita itangaza ikiruhuko cy’iminsi itatu yo kwunamira Gen Qassem Soleimani.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran yahise atangaza ko Iran igomba kuzihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihita inatangira gutegura indege zayo z’intambara ndetse n’intwaro zikomeye zo mu bwoko bwa nikereyeri.

Biteganyijwe ko Gen Soleimani nyuma y’umuhango wo kumwunamira azajyanwa mu gace ka Qom, kamwe mu duce twiganjemo abayisiramu bo mu bwoko bw’aba Shia mbere y’uko ashyingurwa mu mujyi wa Kerman kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama 2020 ari naho yavukiye.

Esmaili Ghaani, Umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa Quds Force Gen Soleimani yayoboraga
Ababarirwa mu ma miliyoni bari bazindukiye mu mihanda yo mu murwa mukuru Tehran bunamira Gen Soleimani

Twitter
WhatsApp
FbMessenger