AmakuruImyidagaduro

Abanya-Ethiopia na Cote d’Ivoire batunguwe n’imibyinire ya Ivanka Trump (Amafoto +Video)

Ivanka umukobwa wa Perezida Donald Trump akaba n’umujyanama we, uri mu rugendo rw’iminsi ine mu bihugu bya Afurika, yatangaje abantu ubwo yagaragazaga ko azi gucinya akadiho kinyafurika.

Ubusanzwe Ivanka Trump ntajya agaragara asabana, akunze kuba yifashe atuje cyane. Uyu mugore w’imyaka 37, mu ruzinduko rwe agamije guteza imbere gahunda ya Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guteza imbere abagore.

Muri Ethiopia yasuye ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’abari n’abategarugori ku Cyumweru ku ya 14 Mata. Ubwo bamwakiraga mu gitaramo mu mibyinire yabo gakondo, nawe ntiyazuyaje yatangiye kubyinana ingufu, azunguza amaboko, intugu n’amaguru abereka ko yashobora kubyinana nkabo.

Uyu munsi ageze muri Cote d’Ivoire mu mujyi wa Adzope aho yari agiye kureba ibikorwa byo gutunganya kawa na cacao; yagaragaye abyinana n’ababyinnyi gakondo atikandagira.

Abagore bo muri Cote d’Ivoire bamuhaye impano zirimo igitenge ubusanzwe gihabwa abami iyo basuye icyo gihugu n’igishushanyo cy’isura ye gikozwe muri chocolat.

Akigera Abidjan yasuye ingoro ya Perezida, atemberezwa na Visi-Perezida, Daniel Kablan Duncan. Ku wa mbere Ivanka Trump yahuye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mu kiganiro yavuze ko cyamushimishije cyane abinyujije kuri Instagram.

Ivanka yasuye Katederali y’Ubutatu Butagatifu ahura n’abayobozi b’amadini anashyira indabo ku rwibutso rw;abaguye mu ndege ya Ethiopian Airlines mu kwezi gushize.

Mu mpano bamuhaye harimo n’ishusho rye rikozwe muri chocolat

Uyu mugore ufite abana batatu yishimiye izi mpano ndetse icyo gitenge ahita acyambara.

Wareba Video ya Ivanka Trump abyina injyana nyafurika unyuze  hano 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger