Amakuru

Abantu batatu bishwe n’intare yariri muri pariki

Mu gihugu cya Tanzania, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abana batatu bishwe n’Intare ubwo bari bagiye gushaka amatungo yabo yaburiye muri parike ya Ngorongoro mu majyaruguru ya Tanzania.

Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, abana bavuze iwabo berekeza muri parike ya Ngorongoro gushaka amatungo yabo yabuze maze intare ziza kubatwara ubuzima nk’uko biri mu itangazo rya polisi ryo ku wa kane.

Amakuru akomeza avuga ko abana bishwe n’intare bafite imyaka iri hagati y’icyenda n’imyaka 11, ibi bikaba byabaye ubwo bari bivuye kwiga maze bahita berekeza muri parike ya Ngorongoro gushaka amatungo yabo yari yabuze, nk’uko byatangajwe na Justine Masejo, umukuru wa polisi mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Masejo Justine yavuze ko intare zariye bariya bana ubwo bari bagiye mu ishyamba rya Ngorongoro ndetse zikaba zanakomerekeje umwana umwe.

Justine yakomeje asaba imiryango y’aborozi ituriye ibyanya by’inyamaswa kwirinda inyamaswa z’inkazi, cyane cyane iyo bahaye abana inshingano zo kuragira. Ibyo bizafasha kurengera abana n’imiryango yabo.

Parike ya Ngorongoro, n’ibindi byanya by’inyamaswa, ni ibice birindwa ariko abategetsi bemereye abaMaasai kuba hafi yabyo no kuhororera amatungo yabo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger