Amakuru

Abantu 953 banduye Covid-19, abahitanwe nayo baba 14 ku munsi w’ejo

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego kuri uyu mubumbe dutuyeho ariko mu gihugu cyacu cy’u Rwanda imibare y’abantu bandura ndetse n’abakomeje guhitanwa nacyo isgaye yarikubye kabiri bitandukanye nuko byari bimeza iki cyorezo kigitangira umwaka ushize.

Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyageraga mu Rwanda imibare y’abanduraga ndetse n’abahitanwaga niki cyorezo ntabwo yabaga ari myinshi cyane ariko kugeza ubu ubwo hazaga Covid-19 isigaye yihinduranya yahawe izina rya Delta, ibintu byahise bitangira kuba bibi cyane imibare nayo irikuba ndetse imibare y’abandura buri munsi ikomeza kugenda izamuka cyane.

Minisiteri y’ubuzima isanzwe itangaza uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze buri munsi, Ni muri urwo rwego yarekanye uko iki cyorezo cyari gihagaze ku munsi wejo hashize tariki ya 23 Nyakanga 2021, aho habonetse abantu bashya banduye iki cyoze bagera kuri 953, abahitanwe nacyo bari 14 mu gihe abakize bari abantu 718 muri rusange.

Mu bantu bashya babonetse banduye Covid-19, abantu bagera ku 176 babonetse mu mujyi wa Kigali, abandi bantu 98 baboneka mu karere ka Musanze naho mu karere ka Nyanza hakaba harabonetse abantu basaga 70 mu gihe hari uturere tutabonetsemo umuntu n’umwe.

Minisiteri y’ubuzima kandi ikaba yaboneye kwihanganisha imiryango yabuze ababo bahitanwe n’icyorezo cya Coronavirus, barimo imiryango y’abagore batandatu b’imyaka 88, 83 (Muhanga), 86 (Musanze), 63 (Kigali), 59 (Nyamagabe) & 35 (Rubavu) n’abagabo umunani b’imyaka 101, 94, 64, 58, 51, 44, 41 (Kigali) & 20 (Rusizi), bitabye Imana.

Abarwayi bashya batumye umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 62.328, mu bipimo 1.956.860 bimaze gufatwa ubariyemo na 17.095 byafashwe uyu munsi.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 44,739 nibo bamaze kugaragara ko bakize icyorezo cya Coronavirus, naho abantu ibihumbi 16,872 bakaba bakirwaye iki cyorezo harimo abantu 71 barembye cyane ndetse abantu basaga ibihumbi 423.182 bakaba baramaze guhabwa inkingo za Covid-19.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger