AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Abantu 4 biyongeye ku bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwabda abarenga 510 barayandura

Kuri uyu wa mberebtariki ya 30 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abagore 2 n’abagabo 2 aribo bajitanwe na Covid-19, batuma umubare w’abamaze guhitanwa nayo mu Rwanda wiyongera ugera ku 1,083.

Kiri uyu wa mbere habonetse abarwayi bashya 518 bangana na 6% by’ibipimo 8,766. Hakingiwe kandi abantu bashya 12,159.Abasezerewe mu bitaro ni 9,abahawe ibitaro bashya ni 8 mu gihe abarembye ari 36.

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Inzego z’ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger