Amakuru

Abantu 157 bose bari muri ya ndege ya Ethiopian Airlines bitabye Imana

Amakuru yamaze kujya ahagaragara aravuga ko abantu 157 barimo abagenzi 149 n’abakozi umunani bari mu ndege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka mu kanya kashize, bose bitabye Imana.

Aba bagenzi bavaga mu bihugu 33 nk’uko ibya ngombwa byabo bibigaragaza.

Mu baguye muri iyi mpanuka yabaye nyuma y’iminota itandatu iriya ndege ihagurutse, harimo n’Abanyamerika. Amakuru amaze kujya ahagaragara aravuga ko Ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika muri Ethiopia yari yaburiye abaturage ba Amerika kwirinda kwinjira cyangwa gusohoka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole iyi ndege yakoze impanuka ihagurutseho.

Ibi byatumye abantu basigara bibaza impamvu Leta zunze ubumwe za Amerika zari zaburiye abaturage bayo itaramenyekana magingo aya.

Cyakora cyo nk’uko bigaragara mu itangazo leta zunze ubumwe za Amerika zari zashyize ahagaragara mbere y’uko impanuka iba, ngo zari zizi neza ko kuri iki cyumweru mu gace ka Meskel Square hateganyijwe imyigaragambyo ikomeye ari na yo mpamvu zari zasabye abaturage bazo kwirinda kugera muri kariya gace.

Magingo aya abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Raila Odinga n’abandi bamaze gutambutsa ubutumwa bufata mu mugongo Abanya-Ethiopia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger