AmakuruInkuru z'amahanga

Abantu 11 bakubiswe n’inkuba bahita bapfa ubwo bari ku gasongero k’inzu bifata “selfie”

Mu gihugu cy’Ubuhinde mu majyaruguru yicyo gihugu mu mujyi witwa Jaipur, abantu bagera kuri 11 bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana ako kanya mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye.

Nkuko amakururu dukesha BBC abivuga, aba bantu bakubiswe n’inkuba ubwo bari ku gasongero k’inzu isanzwe yakira ba mukerarugendo barimo kwifotora amafoto amwe dukunze kwita selfie ubwo imvura yagwaga ndetse ngo abantu bagera kuri 27 nibo bari muri iyo nzu ifatwa nk’umutamenwa, iri sanganya rikaba ryarabaye ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021.

Amakuru akaba akomeza avuga ko mu bantu 27 bakubiswe n’inkuba ku cyumweru barimo gufata amafoto ya selfi abenshi muri bo ari urubyiruko cyane cyane ko ari narwo rukunze gukururwa n’ibintu bijyanye n’amafoto cyane kurusha abantu bakuze nkuko umukuru mukuru mu mujyi wa Jaipur yabitangarije umunyamakuru wa BBC.

Uyu mupolisi yakomeje atangaza ko usibye hariya mu mujyi wa Jaipur uherereye mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde, abandi bantu barenga icyenda bakubiswe n’inkuba ndetse bahita bitaba Imana mu duce dutandukanye duherereye muri leta ya Rajasthan imwe mu zigize igihugu cy’Ubuhinde ari naho habarizwa umujyi wa Jaipur, byose bikaba byarabereye umunsi umwe ariwo wejo hashize ku cyumweru.

Umugabo witwa Ashok Gehlot uyobora leta ya Rajasthan, yatangaje ko inkunga ya 500,000 rupes, nukuvuga asaga miliyoni 6,7000,000 z’amafaranga y’u Rwanda, ariyo yatanzwe nk’impozamarira ku miryango yapfushije abantu muri ririya sanganya ryabaye ubwo abantu 27 bakubitwaga n’inkuba.

Kuva mu mwaka 2004, mu gihugu cy’Ubuhinde inkuba zimaze gukubita abantu barenga 2,000, aho ikigo cy’ubuhinde gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko biterwa cyane no guhindagurika kw’ikirere kwabaye kwinshi cyane kurusha uko byar bisanzwe mbere.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger