AmakuruAmakuru ashushye

Abantu 1.855 bakize icyorezo cya Coronavirus, haboneka abantu bashya banduye 2773

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera mu buryo bukomeye cyane mu gihugu cyacu ndetse umubare w’abahitanwa niki cyorezo ukaba warazamutse cyane, bitewe n’ubwiyongere bwinshi bw’abakomej kwandura iki cyorezo ari benshi Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere umunani muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’ubuzima yatangiye gahunda yo gupima abaturage batuye mu tugari twose tugize umujyi wa Kigali kugirango harebwe uko icyorezo gihagaze muri uyu mujyi, akaba ari igikorwa cyatangiye kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 ubwo gahunda ya Guma mu rugo yatangiraga gushyirwa mu bikorwa nkuko byari byateganijwe.

Nkuko Minisiteri y’ubuzima isanzwe ibigenza buri munsi, ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko habonetse abantu bashya 2.773 banduye icyorezo cya Coronavirus, naho abantu bagera kuri 11 bakaba barahitanwe niki cyorezo mu gihe abantu 1.855 ari byatangajwe ko bakize iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu Rwanda.

Hatangajwe ko Impamvu umubare w’abantu babonetse ejo banduye icyorezo cya Coronavirus wabaye munini cyane, byatewe n’igikorwa gikomeje gukorwa mu mujyi wa Kigali cyo gupima abaturage mu tugari twose harebwa uko guhagaje muri uyu mujyi akaba ariyo mpamvu habonetse umubare uri hejuru cyane w’abanduye iki cyorezo kuko hapimwe abaturage benshi cyane bitandukanye n’abari basanzwe babpimwa mu minsi isanzwe.

Mu bipimo byafashwe ku munsi wejo hashize byagaragaje ko umujyi wa Kigali ariwo wagaragayemo abantu benshi cyane, aho habonetse abantu bashya bagera ku bihumbi 2.225 banduye icyorezo cya Coronavirus bose bakaba barasanzwe mu bipimo byafashwe mu tugari dutandukanye tw’uyu mujyi biturutse ku gikorwa kirimo kuhabera.

Uretse mu mujyi wa Kigali habonetse abantu benshi cyane banduye icyorezo cya Coronavirus, ahandi habonetse abantu benshi banduye ni mu mujyi wa Musanze kuko habonetse abantu bashya bagera kuri 47, mu karere ka Burera habonetse abantu 44 naho mu karere ka Kamonyi haboneka abantu 42 banduye iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yafashe mu mugongo imiryango yabuze abayo kubera COVID-19 mu masaha 24 yashize.

Yakomeje iti “Twihanganishije imiryango y’abagore batanu b’imyaka 75 (Rulindo), 71, 66 (Kigali), 69 (Rubavu) & 69 (Rusizi) n’abagabo batandatu b’imyaka 71 (Rulindo), 69, 60, 57 (Kigali) 62 (Huye) & 50 (Karongi) bitabye Imana.’’

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1.887.262 basanzwemo abanduye 57.322. Abamaze gukira bose ni 40.041 mu gihe 16.632 barwaye na ho 72 bakaba barembye. Abitabye Imana ni 649.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger