AmakuruAmakuru ashushye

Abandi banyarwanda bagiyee gukingirwa COVID-19

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga avuga ko mu Cyumweru twatangiye tariki 02, Kanama, 2021 hari Abanyarwanda bazakingirwa icyorezo COVID-19. Ni icyemezo kizashyirwa mu bikorwa nyuma y’uko Guverinoma yoroheje ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo harimo n’ingendo hagati y’uturere na Guma mu rugo ikavanwaho.

Dr Mpunga yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwemo ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi kuri RBA ngo bagire icyo bavuga kuri ziriya ngamba zaraye zifashwe.

Yasabye abaturaga kutazumva ko ubwo ingendo zafunguwe, ko bemerewe kudohoka ku gukurikiza ziriya ngamba, ahubwo kuri we ngo iki nicyo gihe kiza cyo kuzubahiriza kugira ngo ‘Guma mu rugo’ itazagaruka.

Abajijwe niba nta mpungenge z’uko abana bazatangira amashuri ku wa Mbere tariki 02, Kanama, 2021 bashobora kuzandura kiriya cyorezo, Dr Mpunga yavuze ko nta mpungenge abantu bagombye kugira kubera ko abana nka bariya[bafite kugeza ku myaka icyenda] byagaragaye ko batari mu bandura cyane kiriya cyorezo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kwerekana ko ubwandu bwagabanutse henshi mu Rwanda

Ikindi yavuze ni uko kuba muri iki gihe imibare yerekana ko abantu bandura bagera kuri 900 ku minsi abandi bari hafi kugera ku 10 bagahitanwa na kiriya cyorezo, bitagombye guhangayikisha cyane kuko ahenshi hari ubwandu buri hejuru, ubu bwagabanutse.

Ati: “ Murabizi ko mu bihe byahise twapimye Abanyarwanda benshi hirya no hino kandi uko iminsi yahitaga twabonye ko bwagabanutse. Aho bukiri bwinshi ho baracyari muri Guma mu rugo.”

Utarabonye ibiribwa bihagije Ntibyatewe na Leta…

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko Guma mu rugo yagize umusaruro wagaragajwe n’ibipimo byatangazwaga na Minisiteri y’ubuzima.

Avuga ko ibyerekanywe na Minisiteri y’ubuzima byagaragarije iy’ubutegetsi bw’igihugu ko abaturage bagerageje uko bashoboye bubahiriza amabwiriza.

Avuga ko ibipimo bigaragaza impinduka kandi ngo imyitwarire myiza yagendanye no kubona ibiribwa byabafashije kuguma mu rugo

Gatabazi ati: “Utarabonye ibiribwa bihagije Ntibyatewe na Leta, ahubwo ni abantu ku giti cyabo. Intego ya Leta yari iy’uko abaturage bose  bari muri Guma mu rugo bashyizwe ku rutonde, bagombaga kubona ibiribwa byo kubafasha.”

Yavuze ko abacyeka ko Guma mu Rugo yakuweho ni uko ibiribwa byabaye bicye, bibeshya!

Nawe yasabye abaturage kuzakomeza imyitwarire myiza kandi abibutsa  gufungura ingendo bitabaha uburenganzira bwo kwirengagiza ko COVID-19 ikiriho kuko nibadohoka bishobora kuvamo kongera gusubixa hasi, imibare y’abandura.

Yasabye abakoresha gutangira kugena abakozi bangana na 15% bazitabira imirimo guhera kuri iki Cyumweru tariki 01, Kanama, 2021, ibi bakabikora mu rwego rwo kubahiriza umubare wagenwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Gatabazi yagiriye inama abaturage yo gukoresha neza igihe babonye, bagakora imirimo ibateza imbere aho kugira ngo bajye bakoresha umwanya bahawe basurana cyangwa bahurira mu ngo bagasabana.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger