AmakuruAmakuru ashushye

Abana bose bakoze ibizamini bya leta bafungiwe i Nyagatare batsinze bishimishije

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, rwatangaje ko abana 18 bakoze ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2018 bari kugororerwa muri Gereza y’abana y’i Nyagatare batsinze ku buryo bushimishije.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo Minisiteri y’uburezi yatangaje ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’ayabashoje ikiciro rusange Tronc Commun.

RCS ivuga ko abana 12 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bane muri bo batsinze ku manota yo hejuru(baje mu kiciro cya mbere), mu gihe abandi umunani baje mu kiciro cya kabiri.

Naho mu bana batandatu bakoze ibizamini bisoza ikiciro rusange, batatu muri bo baje mu kiciro cya mbere abandi batatu baza mu cya kabiri

Gutsinda kw’aba bana kwatumye umubare w’abana batsinze ibizamini bya leta bari muri gereza uzamuka, bava ku bana 55 batsinze mu myaka ibiri ishize bagera kuri 73.

Abana bakorera ibizamini muri Gereza baba barahamijwe ibyaha bitandukanye, byiganjemo ibyo gufata ku ngufu no kunywa ibiyobyabwenge.

Byitezwe ko aba bana 18 batsinze bashobora guhita bafungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame, bakiyongera kuri 55 bahawe izi mbabazi mu myaka yashize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger