AmakuruImyidagaduro

Abana babyinnye ’Sitya Loss’ bagiye gukorana na Chris Brown

Ababyinyi babyinnye mu ndirimbo ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo bakiri bato bakaba bamaze kwamamara, bazagaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Chris Brown yitwa Back to Love (Garuka mu rukundo).

Ni ababyinyi b’abana bo muri Uganda bibumbiye mu itsinda rya “Triplets Ghetto Kids”, bamenyekanye bakiri bato mu ndirimbo zitandukanye z’umuhanzi Eddy Kenzo, cyane cyane iyitwa Sitya Loss.

Nyuma yo kubyina muri iyi ndirimbo bagakundwa cyane, abandi bahan zi batandukanye bahise batangira gushaka gukorana n’aba bana.

Hari abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye n’aba bana , nka French Montana na Swae Lee mu ndirimbo ‘Unforgettable” n’iya French Montana yafatanyije na Adam Levine.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuze ko bishimiye gukorana na Chris Brown, nyuma y’uko yemeje amashusho yabo ko azashyirwa mu ndirimbo ye.

Bamenyekaniye muri iyi ndirimbo.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger