AmakuruAmakuru ashushye

Abakurikiranweho kwica Thomas Sankara bagiye gutangira kugezwa imbere y’inkiko

Capt Thomas Sankara wagiye ku butegetsi afite imyaka 33, benshi bakunze gutazira ‘African Che Guevara’ yarashwe tariki 15 Ukwakira 1987, bivugwa ko yagambaniwe cyane na Blaise Compaoré uyu n’abandi bakekwaho iki cyaha bagiye gutangira kuburanishwa.

Blaise Compaoré wabaye Perezida wa Burukina Faso n’abandi bantu 12 baratangira kuburana bashinjwa kwica Thomas Sankara benshi babonagamo Umuyobozi ufite impinduramatwara, ukunda abaturage be na Africa.

Compaoré araburana adahari kuko mu 2014 igitutu cy’abaturage cyamukuye ku butegetsi ahungira muri Cote d’Ivoire.

Abandi baregwa muri uru rubanza ni Gen. Gilbert Diendéré wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo ku butegetsi bwa Compaoré.

Gen. Diendéré asanzwe ari imfungwa, yakatiwe imyaka 20 yo gufungwa muri gereza nyuma yo gukora Coup d’Etat ntibimuhire mu 2015.

Abandi baregwa ni Diébré Jean Christophe, uyu ni Umuganga wemeje ko Thomas Sankara yapfuye urupfu rusanzwe.

Uyu we ashinjwa guhindura inyandiko za Leta.

Undi uregwa mu rubanza adahari ni Hyacinthe Kafando, yabaye Umuyobozi Mukuru w’abashinzwe umutekano wa Perezida Compaoré, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Aregwa kuba yari akuriye agatsiko k’abantu bishe Thomas Sankara. Abareganwa bose ni abantu 13.

Bashinjwa ibyaha birimo Guhungabanya umutekano w’igihugu, ubugambanyi mu cyaha cy’ubwicanyi, no guhisha imirambo.

Paul Sankara, umuvandimwe wa Thomas Sankara avuga ko ku gihe cy’ubutegetsi bwa Compaoré ntari guhingutsa ikirego cy’abishe Sankara.

Ati “Twategereje igihe kirekire, imyaka yose 27 y’ubutegetsi bwa Blaise Compaoré. Ku gihe cy’ubutegetsi bwe ntitwari no kurota ko urubanza ruzabaho.”

Umugore wa Thomas Sankara yatanze ikirego mu 1997 arega abishe umugabo we, nyamara byatwaye imyaka 15 kugira ngo Urukiko rw’Ikirenga rwemeze ko hazakorwa iperereza.

Nyuma y’aho Compaoré aviriye ku butegetsi 2014 hari intambwe yatewe. Dore ko mu 2015 ahari umurambo bivugwa ko ari uwa Sankara warataburuwe ariko ibizamini bya DNA ntabwo byemeje ko ari we wari uhashyinguye.

Mu 2016, ubutegetsi bwo muri Burkina Faso bwasebye Leta y’Ubufaransa gutanga inyandiko za gisirikare zijyanye n’iyicwa rya Thomas Sankara.

Izo nyandiko zimwe zaretse kugirwa ibanga muri Mata 2021 zihabwa Burkina Faso mu byiciro bitatu, gusa bivugwa ko izo mpapuro zatanzwe ari izisanzwe zidafite ukuri na guto ku iyicwa rya Sankara.

Thomas Isidore Noël Sankara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger