AmakuruImyidagaduro

Abakunzi ba Jay Polly bashyiriweho uburyo bakwitanga bakagira uruhare mu kumuherekeza mu cyubahiro

Abakunzi b’umuziki nyarwanda kuri ubu bari mukababaro kenshi batewe n’inkuru y’urupfu rw’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu njyana ya HiHop  watabarutse mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima.

Benshi mu banyamuziki mu Rwanda bari kugaruka kubuzima bw’uyu muhanzi watabarutse afite imyaka 33 wagiye asize umwana umwe w’umukobwa, abo mu muryango we bashyize uburyo bwakifashishwa mu kuwufata mu mugongo.

Kuri ubu mu bukangurambaga bwo gukusanya amafaranga azafasha umuryango wa Jay Polly mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, hamaze gukusanywa hafi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hakenewe izirenga zirindwi.

Ushaka kwereka urukundo umuryango wa Jay Polly bashyiriweho uburyo bashobora kuwushyigikira binyuze mu kwitanga ku rubuga rwa Go Fund, Saveplus ndetse n’abakoresha telefoni igendanwa.

Uwifuza gutanga inkunga ye anyuze  kuri Save Plus we yanyura hano naho uwaca k’urubuga rwa Go Fund anyura hano,

Si ibyo gusa uwifuza gutanga inkunga ye yifashishije telephone ye  yakifashisha code *777*77*400128# ku bakoresha MTN cyangwa Airtel.

Uwera Jean Mourice mukuru wa Jay Polly yatanze nimero ye ya telefoni +250783018132 iri no muri Mobile Money na yo ishobora koherezwaho inkunga izifashishwa mu guherekeza umuvandimwe we.

Kugeza ubu kuri Go Fund Me hamaze gutangirwa amadolari 850 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akabakaba ibihumbi 857 Frw mu gihe intego yashyizweho ari 7.000$.

Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi haba abakunze umuziki ndetse n’abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye.

Buri wese amufiteho urwibutso ariko bose icyo bahurizaho ni uko yari umuntu mwiza, ugira urugwiro kandi uzi kubana neza n’abandi.

Nta gushidikanya ko ibyo bavuga ari byo kuko ashobora kuba ari we muhanzi wakoranye indirimbo nyinshi na bagenzi be baba abakomeye n’abakizamuka.

Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger