AmakuruImikino

Abakunzi ba Harambe Stars bari kwicinya icyara kubera ibyiza bidasanzwe bakorewe

Abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Kenya Harambe Stars bari mu byishimo, nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ritangaje ko abafana bazinjirira ubuntu ku mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Kenya igomba kwakiramo Ethiopia.

Uyu mukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi yombi uteganyijwe kubera kuri Kasarani Stadium i Nairobi ku cyumweru.

Ni nyuma y’umukino aya makipe yombi yaraye akiniye kuri Bahir Dar stadium muri Ethiopia ukarangira anganyije 0-0.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Rashid Achesa usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’urwego rwa Kenya rushinzwe siporo, yashimangiye nta mufana n’umwe uzishyuzwa amafaranga yo kwinjira kuri uyu mukino, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Kenya yifuza itike y’igikombe cya Afurika.

Ikipe ya Kenya irasabwa amanota 3 yonyine kugira ngo ihite ikatisha itike y’igikombe cya Afurika.

Byumvikana ko mu gihe Harambee Stars yaba itsinze  Walya Antelopes [Ethiopia] ku cyumweru, yahita ibona itike y’igikombe cya Afurika mu gihe hazaba hakibura imikino 2 ngo ijonjora rirangire.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter ye, Achesa yahamagariye Abanya Kenya kuza gushyigikira ikipe yabo ari benshi mu rwego rwo kuyifasha gukatisha itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger