Amakuru

Abakozi batandatu b’akarere ka Ngoma beguye

Abakozi batandatu b’akarere ka Ngoma bamaze Gusezera ku mirimo yabo nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, yabyemeje akavuga ko basezeye mu kazi ku mpamvu zabo bwite.

Bwana Cyriaque Mapambano yabwiye ‘Kigali Today’ dukesha aya makuru ko abo bakozi bashyikirije ubuyobozi bw’akarere amabaruwa yabo bose bavuga ko basezeye akazi kubera ibindi bintu bagiyemo.

Yanavuze  ariko ko binashoboka ko harimo ababa barisuzumye bagasanga badashoboye gukorera ku muvuduko igihugu cyifuza muri iki gihe.

Yagize ati “Ni byo basezeye akazi ku mpamvu zabo ndetse bakaba banditse ko hari ibindi bagiyemo, twabyakiriye gutyo kandi ntacyo twarenzaho ubwo ni ukuzashaka abandi binyuze mu bizamini.”

Mapambano yirinze kugira uwo atunga urutoki ku makosa runaka mu kazi n’ubwo hari ibivugwa ko bamwe basezeye kubera amakosa mu kazi.

Abasezeye ni umukozi wayoboraga ishami ry’uburezi Judith Murekatete, Rubwiriza Jean d’Amour wayoboraga ishami ry’ubukungu (BDE), Muragijemungu Alcade wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Uyiringiye Phenias wari umujyanama wa komite Nyobozi y’Akarere, Sibomana Jean Bosco wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(PRO) ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musya, gaherereye mu murenge wa Rurenge.

Uretse mu Karere ka Ngoma no mu Karere ka Rwamagana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge Bizumuremyi Pierre Celestin na we yaraye ashyikirije akarere ibaruwa isezera ku kazi bikaba bije nyuma y’aho mu minsi ishize abayobozi b’uturere bari beguye ku nshingano zabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger