AmakuruImyidagaduro

Abakobwa bahataniye kuba Miss Rwanda 2020 bahawe nimero bazatorerwaho

Abakobwa bahataniye kuba Miss Rwanda 2020 uzahabwa ibihembo bitandukanye burimo imodoka nshya n’umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi, bahawe nimero bagiye gutorerwaho mu gushaka 20 bazerekeza mu mwiherero wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka.

Abakobwa 54 ni bo bemerewe gukomeza muri iki cyiciro batoranyijwe mu basaga 400 bari biyandikishije mu gihugu hose. Mu ijonjora ryatangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba habonetse abakobwa batandatu, Amajyaruguru haboneka batandatu, mu Majyepfo hatoranyirijwe barindwi, mu Burasirazuba hava abakobwa 15 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe abakobwa 20.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2020 nibwo bahawe nimero bazakoresha mu cyiciro kibanziriza umwiherero wa Miss Rwanda 2020.

Kuri ubu hagiye gutangira amatora azakorwa mu buryo bwa Online na telefoni hakaziyongeraho amajwi y’abagize Akanama Nkemurampaka. Abazajya mu mwiherero bazawutangira tariki 2 Gashyantare bageze ku wa 23 Gashyantare 2020.

Abakobwa babiri bazagira amajwi menshi bazahita bakomeza mu mwiherero. Abo amajwi yabo azabarwa ku buryo bukurikira; SMS 60%, website 20% n’uburyo abantu bazashyigikira umukobwa 20%.

Byitezwe ko amatora agomba gutangira guhera kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020 saa sita z’amanywa.

Abakobwa bibukijwe ko tariki 1 Gashyantare 2020 hazabaho Pre-selection iteganyijwe kubera i Gikondo muri Expo Ground.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

Miss Popularity azahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse ahabwe amasezerano yo gukorana na MTN mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda kizahabwa 1 200 000 Frw.

Dore nimero abakobwa bazatorerwaho:

1. Akaliza Hope

2. Gaju Evelyne

3. Igihozo Diane

4. Imanishimwe Hope Joy

5. Ineza Charlène

6. Ingabire Denise

7. Ingabire Diane

8. Ingabire Gaudence

9. Ingabire Jolie Ange

10. Ingabire Rehema

11. Irasubiza Alliance

12. Nishimwe Divine

13. Ishimwe Belise

14. Kamikazi Celia

15. Kamikazi Rurangirwa Nadine

16. Kansime Deborah

17. Kirezi Rutaremara Brune

18. Marebe Benitha

19. Mpinganzima Josephine

20. Mukabashambo Phionnah

21. Mukangwije Rosine

22. Mumporeze Josiane

23. Munezero Grace

24. Murangamirwa Ange

25. Murerwa Blandine

26. Musana Teta Hense

27. Mutegwantebe Chanice

28. Mutesi Denyse

29. Niheza Deborah

30. Nikuze Icyeza Aline

31. Nishimwe Naomie

32. Numukobwa Dalillah

33. Nyinawumuntu Rwiririza Delice

34. Teta Mauren

35. Teta Ndenga Nicole

36. Tumuhorane Blaise

37. Tuza Prime Rose

38. Umubyeyi Natacha

39. Umuhoza Doreen

40. Umulisa Rosemary

41. Umumararungu Ange Aline

42. Umuratwa Anitha

43. Umutesi Denise

44. Umutesi Nadège

45. Umutoniwase Nadia

46. Umwaliwase Claudette

47. Umwiza Phionah

48. Urujeni Melissa

49. Utamuliza Ella

50. Uwamahoro Phoebe

51. Uwase Aisha

52. Uwimana Joyeuse

53. Uwimpaye Marlène

54. Wihogora Phionnah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger