AmakuruImikinoPolitiki

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi batoreye abadepite i Bugesera

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 03 Nzeri Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye babyukiye mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje umwiherero utegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha na bo bitabiriye aya matora cyo kimwe nk’abandi Banyarwanda bose. Abagize iyi kipe barimo abakinnyi n’abatoza batoreye abadepite mu Bugesera, dore ko ari ho baherereye bategura uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru.

Magingo aya ikipe y’igihugu Amavubi iherereye muri Hotel La Palisse Nyamata aho ikomereje imyiteguro y’umukino ugomba kuyihuza na Cote d’ivoire.

Amakuru aturuka imbere mu kipe avuga ko abakinnyi bakina hanze hafi ya bose bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero, hakaba habura Faustin Usengimana na Salomon Nirisarike baza kugera mu Rwanda uyu munsi.

Biteganyijwe ko mu kanya saa cyenda n’igice iyi kipe ikora imyitozo mu rwego rwo gukomeza kwitegura uyu mukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger