AmakuruImikino

Abakinnyi barindwi mu icumi b’Amavubi bahamagawe bamaze kugera mu Rwanda

Abakinnyi barindwi mu icumi bahamagawe mu kipe y’igihugu Amavubi, bamaze kugera  hano mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi agomba guhuriramo n’ibirwa bya Seychelles.

Ni umukino uteganyijwe kubera i Victoria muri Seychelles ku wa 05 Nzeri.

Abakinnyi 10 bakina hanze y’igihugu bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, barimo Emery Bayisenge ukina muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh,  Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids FC muri Amerika, Nirisarike Salomon wa AFC Tubuze mu Bubiligi, Bizimana Djihad wa Waasland Beveren mu Bubiligi, Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club Dubai, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico yo muri Angola, Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy wa Young Africans yo muri Tanzania, Yannick Mukunzi wa IF Sandvikens yo muri Swede na Kevin Muhire wa Misr lel-Makkasa Sporting club yo mu Misiri.

Abakinnyi bamaze kugera mu Rwanda barimo Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Sibomana Patrick Papy, Hakizimana Muhadjiri, na Meddie Kagere.

Bivuze ko abasigaje kugera mu Rwanda barimo Djihad Bizimana, Nirisarike Salomon na Tuyisenge Jacques.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger