AmakuruImikino

Abakinnyi ba Kirehe bashyize mu bikorwa ikemezo bari baherutse gufata

Sogonya Hamis “Kishi” utoza ikipe ya Kirehe FC, yisanze wenyine ku kibuga cy’imyitozo cya Kirehe FC nyuma y’iminsi mike abakinnyi b’ikipe ye batangaje ko nyuma y’umukino wa Etincelles FC bazahagarika imyitozo, mu gihe ubuyobozi bwaba butabakemuriye ikibazo.

Imyitozo iyi kipe yagombaga gukora kuri uyu wa kabiri nta mukinnyi n’umwe wayo wigeze ayigaragaraho.

Ni nyuma y’ibaruwa yasinweho n’abakinnyi bose b’iyi kipe yo mu Gisaka, bamenyesha ubuyobozi ko mu gihe cyose imishahara y’amezi ane baberewemo bazakina umukino wa Etincelles, ariko nyuma yawo ntibongere kugaragara mu myitozo ndetse n’imikino Kirehe izaba ishigaje.

Ibaruwa abakinnyi ba Kirehe bandikiye ubuyobozi bw’ikipe yabo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ubuyobozi bwa Kirehe FC ntacyo butangaza kuri iki kibazo.

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe banemeza ko bamwe mu bayobozi bakuru b’ikipe yabo babahunze, bakaba batanabaca iryera.

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ine igasozwa, Kirehe FC irabarizwa ku mwanya wa 15 ku rutonde rwayo n’amanota 21. Ifite umwenda w’ibitego 18 byose.

Mu mikino iyi kipe ishigaje gukina, harimo uwo igomba gusuramo Mukura VS i Huye ku wa gatanu w’iki cyumweru, uwo izasuramo Sunrise, uwo izakiramo Rayon Sports ndetse n’uwo ku munsi wa nyuma wa shampiyona igomba kwakirwamo na Bugesera FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger