AmakuruImikino

Abakinnyi ba FC Barcelona biyemeje kwitanga kugira ngo Neymar agaruke

Ikipe ya FC Barcelona yongeye kugaragaza ubushake bwo kwisubiza Neymar, binyuze muri bamwe mu bakinnyi bayo bemeye gutinza imishahara yabo mu rwego rwo gufasha Barcelona kwisubiza uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil.

Ni nyuma y’uko iyi kipe y’i Catalunya yari yakoze ibishoboka byose ngo yisubize uyu mukinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka, ariko bikarangira PSG akinira yinangiye kumurekura. Isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’Uburayi ryafunze imiryango amakipe yombi ananiwe kumvikana.

Impamvu nyamukuru FC Barcelona isa n’aho yananiwe kwisubiza uyu musore, ni uko yari yaramaze gusohora arenga miliyoni 170 z’ama-Pound igura Antoine Griezmann na Frenkie de Jong, bityo kugura Neymar bikaba byari gutuma ifatirwa ibihano na UEFA kubera kwica amategeko ya Financial Fair Play.

Financial Fair Play, ni Politiki ya UEFA ituma hatabaho ubusumbane ku makipe makuru yo ku mugabane w’Uburayi. Ni nyuma yo gusanga hari amakipe yakoreshaga umurengera w’amafaranga mu kugura abakinnyi, bikarangira amakipe mato asigaye iheruheru.

Itegeko rya Financial Fair Play rigena umubare w’amafaranga amakipe atagomba kurenza agura abakinnyi, ariko nanone aya mafaranga akaba agomba kuba angana byibura n’ayo ikipe yinjije.

Amakuru y’uko abakinnyi ba Barcelona bifuza ko imishahara yabo itinda ariko Neymar akagaruka, yahamijwe na Gerard Pique usanzwe ari Kapiteni wa gatatu w’iyi kipe. Ni mu kiganiro yagiranye na Radio yitwa Cadena Ser kuri uyu wa kane.

Ati” Twabwiye Bartomeu (Perezida wa FC Barcelona) ko bibaye ngombwa ko bibaye ngombwa ko imishahara yacu itinda kugira ngo itegeko rya Financial Fair Play ridapfa Neymar agasinyishwa, twabyemera”.

“Twari twiteguye guhindura kontaro zacu. Ntabwo twagombaga gutanga umusanzu w’amafaranga, ariko twari tugiye koroshya ibintu binyuze mu kwemerera ikipe ko amwe mu mafaranga yacu yayatwishyura mu mwaka wa kabiri cyangwa uwa gagatu.”

Neymar kuri ubu umaze gutsindira PSG ibitego bine muri shampiyona, manginyo aya ari hanze y’ikibuga kubera ko afite akabazo k’imvune.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger