AmakuruImikino

Abakinnyi ba Etincelles barajwe muri Stade nyuma yo gufatwa bahinduye urugo akabari

Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Etincelles FC, baherutse kurazwa muri stade Umuganda nyuma yo kugubwa gitumo na Polisi bari mu rugo bari bahinduye akabari mu gihe amasaha abantu bose basabwa kuba bageze mu rugo yari yarenze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa amande.

Ati: “Bari barindwi, bafatiwe muri Rubavu bahinduye urugo akabari. Ibyo byose byabaye nyuma y’amasaha yemewe y’ingendo cyangwa y’uko ibikorwa bifungiwe bigomba kuba byafunze.”

CIP Karekezi waganiraga na IGIHE yakomeje agira ati: “Baraye muri stade, banacibwa amande nk’uko n’abandi bose bibagendekera.”

Aba bakinnyi bose uko ari barindwi bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Mukeshimana Marie Chantal saa yine n’igice z’ijoro, mu gihe muri Rubavu ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bisabwa kuba byafunze saa mbili na ho abantu bakaba bagomba kuba bageze mu ngo zabo guhera saa Tatu z’ijoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger