AmakuruImikino

Abakinnyi 11 ntibemerewe gukina umunsi wa 24 wa Shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020, nibwo hateganyijwe ko shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru igomba gukomeza aho Rayon Sports izakira Gicumbi FC mu gihe APR FC izasura Espoir FC i Rusizi.

Imikino y’umunsi wa 24 izakinwa iminsi 2, guhera ejo ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020.

Imikino ifatwa nk’iy’umunsi harimo uwo Kiyovu Sports izakira AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo ku munsi wo ku Cyumweru, hari kandi umukino Mukura VS izakira Bugesera FC i Huye ku munsi w’ejo.

APR FC itaratsindwa umukino n’umwe muri Shampiyona, izaba yagiye i Rusizi gukina na Espoir FC umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020.

Rayon Sports ya 2 kurutonde n’amanota 50 irushwa na APR FC 7, izaba yakiriye Gicumbi FC ku munsi w’ejo i Nyamirambo guhera saa 15:00’.

Abakinnyi bagera kuri 12 ni bo batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 24, harimo abakinnyi 2 ba APR FC, Manishimwe Djabel wujuje amakarita 3 na Bukuru Christophe wahawe ikarita itukura ku mukino uheruka wa Kiyovu Sports.

Uretse abakinnyi 11, umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Mutarambirwa Djabil na we ntazatoza umunsi wa 24 kuko yahawe ikarita itukura ku mukino wa APR FC.

Abakinnyi 11 batemerewe gukina

1. Niyibizi Vedaste (Sunrise FC)
2. Sinamenye Cyprien (Sunrise FC)
3. Mudacumura Jackson (Heroes FC)
4. Ntakirutimana Theotime (Heroes FC)
5. Bukuru Christophe (APR FC)
6. Manishimwe Djabel (APR FC)
7. Wilonja Jacques (Espoir FC)
8. Nshimiyimana Clement (Musanze FC)
9. Ntirushwa Aime (Police FC)
10. Akayezu Jean Bosco (Etincelles FC)
11. Nova Bayama (AS Kigali)
12. Mutarambirwa Djabil/Ass. Caoch (Kiyovu SC)

Uko gahunda y’imikino ihagaze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger