Amakuru ashushyeImikino

Abakinnyi 11 Mashami arifashisha u Rwanda rukina na Guinea Conakry

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent amaze gutangaza abakinnyi 11 barabanzamo ndetse n’abasimbura mu mukino u Rwanda rurakiramo Guinea Conakry kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2019, u Rwanda rufite amahirwe make yo kuzakina kuko nta mukino n’umwe ruratsinda mu itsinda H ruhereryemo.

Umutoza Mashami Vincent yahisemo kubanza mu kibuga umuzamu Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Djabel Manishimwe, Bizimana Djihad, Meddie Kagere, Tuyisenge Jacques (Kapiteni) na Muhire Kevin.

Ni urutonde rutagaragaraho Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu, Mugiraneza Jean Baptiste Migi ndetse na Kwizera Olivier wari umuzamu wa mbere ariko amakosa yakoze ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoir i Kigali akaba yaratumye atongera kubanzamo.

Umutoza Mashami Vincent yijeje abanyarwanda umukino ufite itandukaniro, aho yizeye ko abasore be bazakina bashaka intsinzi nk’aho bagiharanira itike y’igikombe cya Afurika.

Amavubi arasa n’ayamaze gukurayo amaso ku kuba yabona itike yo kwerekeza muri Cameroun mu mwaka utaha dore ko kuri ubu afite amanota 0 mu mikino itatu amaze gukina mu itsinda H riyobowe na Guinea yabatsinze ibitego 2-0 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Guinea irakina uyu mukino isabwa byibuze kunganya kugira ngo yizere kubona itike ya CAN 2019, aho kuri ubu ifite amanota icyenda ku mwanya wa mbere. Côte d’Ivoire ifite amanota atandatu ku mwanya wa kabiri, Centrafrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu imbere y’u Rwanda rwa nyuma mu itsinda n’amanota 0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger