AmakuruImikino

Abakinnyi 10 b’ikipe y’igihugu ya Benin bakatiwe amezi atandatu y’igifungo

Ku munsi w’ejo, abakinnyi 10 b’ikipe y’igihugu ya Benin y’abato ndetse na Anjorin Moucharafu wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, bakatiwe amezi atandatu y’igifungo bazira kubeshya imyaka yabo.

Aba bakinnyi bakatiwe n’urukiko rwa Cotonou, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubeshya imyaka yabo y’amavuko cyatumye batsindirwa ikizamini cya MRI(Ikizamini gikorwa hapimwa imyaka y’umuntu) muri Niger, mbere y’amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha.

Ibi byanatumye Ikipe y’igihugu ya Benin ihagarikwa muri aya majonjora yo mu gice cya Afurika y’iburengerazuba ndetse binasigira Benin igisebo gikomeye cyanateye uburakari abenshi mu bakunzi ba ruhago muri kiriya gihugu.

Aba bakinnyi bose bakatiwe amezi atandatu y’igifungo, gusa atanu muri yo akurwaho. Ni nyuma yo gusanga bari bamaze igihe kigera ku mezi abiri mu munyururu.

Moucharafu wahanwe ari kumwe na bariya bakinnyi we yazize kuba ishyirahamwe yayoboraga ryaragize uruhare muri ririya bara, bityo ahabwa igifungo cy’amezi 12 gusa 10 muri yo akurwaho.

Aya mezi yayakuriweho nyuma yo gusanga hari amezi yari amaze muri gereza, dore ko hari haciye igihe afunzwe.

Lafiou Yessoufof usanzwe ari umutoza w’iyi kipe cyo kimwe n’abandi bayobozi babiri bo ntibigeze bakurikiranwa n’uru rukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger