ImyidagaduroUmuco

Abahatanira Miss Rwanda 2019 bitoje imbyino gakondo bazerekana ku munsi wa nyuma (Amafoto)

Abakobwa 20 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda rizatangwa mu minsi mike iri imbere, bitoje imbyino gakondo bitegura kuzazerekana mu birori bikomeye byo gutanga ikamba bizaba ku wa 26 Mutarama 2019.

Iyi myitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mutarama 2019. Bayikoze yiyongera ku bindi bikorwa bitandukanye bijyanye no kwimakaza umuco no kuwutozwa, byabaye mu mwiherero barimo.

Aba bakobwa bashakishwamo Nyampinga w’u Rwanda basuwe n’abayobozi batandukanye bafite inshingano zo kurinda umuco mu gihugu, barimo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard, wabaganirije ku kamaro karyo ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, wabasangije uruhare rw’ururimi n’umuco mu iterambere.

Abategura iri rushanwa binyuze ku rubuga rwa Twitter batangaje ko imyitozo y’imbyino gakondo aba bakobwa batangiye gukora iri mu bizabonwa n’amaso y’abazakurikira ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bitegerejwe ku wa 26 Mutarama 2019, muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard, yabaganirije ku kamaro karyo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, yabasangije uruhare rw’ururimi n’umuco mu iterambere

Bitoje imbyino gakondo

 

Amafoto: FOCUSiCON

Twitter
WhatsApp
FbMessenger