Amakuru ashushyeUmuco

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 basangiye ifunguro rya mbere-AMAFOTO

Abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda basangiye ifunguro rya mbere ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2018 mu mwiherero w’ibyumweru bibiri bari gukorera mu Mujyi wa Nyamata.

Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, bakobwa bose uko ari 20 basangiye bwa mbere bari kumwe nk’abahataniye ikamba rya Miss Rwanda .

Buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero.

Aba bakobwa bageze kuri iyi hoteli mu masaha y’umugoroba babanza kwerekwa ibyumba bazajya bararamo, babiri bashyirwa hamwe ariko bakazajya bagenda bahinduranya.

Nyuma yo guhabwa ibi byumba baruhutseho gato barangije bahabwa ifunguro ryabo rya mbere muri uyu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri, bahabwa amasomo atandukanye.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, bose uko ari 20 n’itsinda ryari ribaherekeje, bari babanje kuganira n’itangazamakuru mu kiganiro cyabereye kuri Minisiteri ya Siporo n’umuco.

Abakobwa bazabasha kugera kuri final ya Miss Rwanda 2019 ni 15, tariki 24 Mutarama 2019 hazaba umusangiro (Gala dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hakaba ariho hazatangarizwa umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality) ndetse n’umukobwa waranzwe n’umuco (Miss heritage).

Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Amafoto: FOCUSiCON

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger