AmakuruImyidagaduro

Abahanzi bazaririmba mu myiteguro yo gutangiza igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Rwanda

Mu gihe hazaba hakinwa imikino ya mbere ya shampiyona ya Volley Ball hano mu Rwanda, hazanaba umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’imikino y’igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Rwanda muri Kanama 2019.

Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki ‘Volleyball’, yatangaje ko shampiyona igomba gutangira tariki 10 Ugushyingo 2018 hakazakinwa imikino ine. Biteganyijwe ko Kirehe izaba ikina na IPRC West umukino uzabera muri IPRC West Saa 11:00 AM . UTB na APR Saa 12:00 AM , Gisagara na IPRC East  saa 14:00 PM mu gihe Saa 17:00 PM REG izakina na UTB, iyi mikino yose ikazabera muri Petit Stade i Remera.

Muri uyu mukino uzahuza REG na UTB Saa Kumi n’imwe (17:00) z’umugoroba ni bwo hateganyijwe umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Rwanda muri Kanama 2019.

Ni imikino iteganyijwe hagati ya tariki 21-24 Kanama 2019. Muri ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’igikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda hatumiwemo abahanzi b’ibyamamare bazataramira abazitabira iyi mikino y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.

Dj Phil Peter ni we uzaba acurangira abantu imiziki, Riderman, Charly na Nina, Senderi Hit, Mico The Best, Miss Erica, na Ama G The Black bazaba bataramira abazitabira uyu mukino ufungura shampiyona y’umwaka wa 2018-2019 hanatangizwa ku mugaragaro imyiteguro y’igikombe cy’Isi cya Beach Volley kizabera mu Rwanda hagati ya tariki 21-24 Kanama 2019, Kwinjira ni ubuntu.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger