Utuntu Nutundi

Abagore babiri bakiri bato barwaniye mu muhanda karahava bapfa umugabo

Abagore babiri bakiri bato muri Cameroon babaye iciro ry’imigani hose nyuma yo kurwana inkundura bapfa umugabo bikagera ubwo bambikana ubusa.

Aba bagore batavuzwe amazina bafashwe amashusho bari kurwana bikaze nyuma yo kujya impaka zo kumenya ufite uburenganzira ku mugabo bakundaga bombi.

Intambara ikomeye y’aba bagore yabereye mu muhanda w’ahitwa Limbe, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon.



Iyi mirwano byemejwe ko yeze mu bice bitandukanye muri Cameroon kuko benshi mu batanze ibitekerezo kuri ayo mafoto bavuze ko ibintu nkibi bikunze kugaragara mu mujyi wabo wa Limbe.

Uwashyize kuri Facebook ayo mafoto witwa Clément Toh myagize ati: “Abakobwa bato bo muri Limbe ntibatinya kwisebya no kujya mu marushanwa yo guhanganira abagabo. Abagabo rwose bavuze byinshi kuri aba bagore.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger