AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abagize guverinoma n’abakora mu nzego bwite za Leta ntibazahembwa ukwezi kwa Mata

Ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo kunganira ingamba ziriho zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa 5 Mata 2020, rivuga ko “Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’ u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata’’

Ryakomeje rishimira abanyarwanda , “Turakomeza gushimira Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no gukomeza kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.’’

Ku wa 25 Werurwe 2020 nibwo Leta yatangije gahunda yo gutanga ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa ku baturage batishoboye, mu bihe abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ni igikorwa Leta itangaza ko cyakozwe neza nubwo hari ahagaragaye icyuho nk’aho abayobozi b’inzego z’ibanze batawe muri yombi bakekwaho kunyereza ibyo biribwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye itangazamakuru ko ingamba zafashwe zo kuguma mu rugo mu gihe cya Coronavirus zatanze umusaruro.

Ati ‘‘Urebye ku kigero kirenga icya 98 % byakozwe neza nubwo hari ibizamo nk’igitotsi ugasanga byatumye twibagirwa ibyakozwe. Ngicyo igipimo cy’aho wavuga ko byagenze nabi. Ahubwo mumfashe gushimira abayobozi bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.’’

Igikorwa cyo gutanga inkunga y’ingoboka cyakozwe ku buryo urugo ku rundi rugerwaho binyuze mu midugudu n’amasibo. Ingano y’ibigenerwa umuryango bishobora gutandukana bitewe n’umubare w’abawugize.

Mu Mujyi wa Kigali hamaze gutanga ibiribwa inshuro eshatu, kuko hagenda hagenwa iby’iminsi itatu.

Prof Shyaka avuga ku bagaragaye bivovotera ibiribwa bahawe, yashimangiye ko hakenewe kubaho ubufatanye ngo ‘byumvikane ko ni ubutabazi bw’ibanze dutanga, si ibigega tuba duhunika. Umuntu nagukamira akaguha litiro uzavuga ko ntacyo akumariye kuko ataguhaye ijerekani?’’

Ati “Dutanga bike bishoboka ariko biramira umuntu, ku bafite ikibazo cy’amaramuko.’’

Guverinoma y’u Rwanda ku wa 1 Mata 2020 nibwo yongereye iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo no kuguma mu rugo.

Kuri uyu wa 5 Mata 2020, nibwo abantu bane ba mbere basezerewe mu Bitaro bya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko nta bwandu bwa Coronavirus bagifite mu mubiri. Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi ba Coronavirus 104, kuva uwa mbere ahatahuwe ku wa 14 Werurwe 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger