AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Abagera kuri 54% ntibifuza ko Museveni yakongera gutorerwa kuyobora Uganda

Abaturage ba Uganda bagera kuri 54% ntibashigikiye ko Perezida Museveni uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya NRM yongera gutorerwa kuyobora igihugu amaze imyaka 33 abereye umukuru w’igihugu.

Binyujijwe mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitegamiye kuri Leta kizwi nka RWI (Researc World International) cyakusanyije ibitekerezo by’uko abaturage ba Uganda bifuza amatora ateganwa kuba mu mwaka wa 2021, hasanzwe 54% batifuza ko Perezida Museveni yongera gutorwa.

Ikusanya bitekerezo mu baturage kuri iyi ngingo yerekeranye n’amatora ategerejwe muri Uganda muri 2021, byakorewe mu turere 60 tw’igihugu, aho iki gikorwa cyatangiye taliki ya 12 Mata 2019 kugeza kuya 29.

Ibyavuyemo byatangajwe kuya 5 Gucurasi 2019, mu Mujyi wa Kampala umurwa mukuru wa Uganda.

Daily Monitor yanditse ko Bamwe mu baturage bashyigikiye kongera gutorwa kwa Perezida Museveni, abandi bakavuga ko batakimukeneye ku butegetsi.

Abanyamuryango b’ishyaka riri kubutegetsi NRM bagaragaza ko bifuza Perezida Museveni nka Perezida w’iki gihugu  nyuma y’amatora ateganyijwe, hagati aho abaturage 2,042 bangana na 54% bo ntibifuza ko yakongera guhabwa umwanya wo kuyobora Uganda.

Uwitwa Don Wanyama avuga mu izina ry’Ishyaka rya Nrm, yirinze kugira byinshi avuga kuri ibi bitekerezo byakusanyijwe bivuye mu baturage.

Yagize ati” Iyi raporo njye nta cyo nayivuga ho, ntayo nari nasoma”.

RWI itangaza ko abantu 7 mu 10 bo muri NRM, bavuze mo Museveni yakongera gutorwa, mu gihe 88% batavuga rumwe nubutegetsi bwe bavuga ko atagikenewe.

Ibi byatangajwe mu gihe mu minsi ishize muri Uganda haherutse kuvugururwa itegeko nshinga rikumira ufite imyaka 75 kuba yayobora igihugu. Ibi byahise biha amahirwe Perezida Museveni w’imyaka 74 yo kuba yagaragara mu bakandida bazahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu muri 2021.

Perezida Museveni yatangiye kuyobora Uganda muw’1986, kugeza ubu abatavuga rumwe n’imiyoborere ye bavuga ko batemeranya n’ivugururwa ry’itegeko nshinga bitewe n’uko ari amanyanga yo gusubiza igihugu mu maboko ye akakiyobora ubuzima bwe bwose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger