Amakuru ashushyeIyobokamana

Abagatolika babivuyemo mwareba ukuntu Abayisiramu baturigata: Bishop Dr Fidèle Masengo

“Ntitukajye dutera amabuye Kiliziya Gatolika, dufite ikibazo cy’amazina y’amatorero yacu tukavuga tuti iri ni ryo ryacu iritari iryacu tukaryita ukundi, ndababwira ko abagatolika ari bo batumye turiho nk’abakirisito….Ubu abagatolika bose babyutse mu gitondo bakavuga bati tubivuyemo, mwareba ukuntu Abayisilamu baturigata! Abagatolika ni 98% y’abakirisito bose ku isi, rero nuzajya ubona abantu bari hariya kwa padiri ntuzajye uterayo amabuye, impamvu dusenga tukajya mu mwuka n’uko badushyigikira bigatuma abakirisito tuba benshi.”

Aya ni amagambo ya Bishop Dr Fidèle Masengo uyobora itorero Foursquare Gospel Church, yabivugiye Kimironko mu mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 ubwo yasobanuriraga abakirisito by’umwihariko abo yari agiye guha inshingano zitandukanye mu itorero Foursquare Gospel Church uko bakwiye gukora inshingano bahawe batibasira imyemerere y’andi madini.

Ibi yabigarutse ho ahanini ashimangira ko hari abakora inshingano zabo mu matorero yabo bibwira ko abo mu itorero ryabo aribo bakiranutsi abandi bagafatwa nk’abayobye mu myemerere.

Yatanze uru rugero avuga ko hari abantu bajya bibasira Kiliziya Gatolika bakayivuga nabi kubw’imyemerere yayo, ariko ngo ntibikwiriye kuko Kiliziya Gatolika ari yo nkingi ya mwamba ubukirisito bwegamiye atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi yose.

Muri iki gihe hagenda havuka amadini atandukanye ndetse imyemerere ya bo ntivugweho rumwe, hari abaza bavuga ko abazabayoboka bazabona ubutunzi, bazakira indwara zitandukanye ariko na bo ugasanga hari ibyo bagomba kwigomwa.

Ku bijyanye n’imyemerere usanga hari ibyo abantu batandukanye bashinja amadini atandukanye bitewe n’imyemerere ya bo , Bishop Dr Masengo yavuze ko ibyo nta ho bihuriye n’ubwami bw’Imana.

Bishop Dr Fidèle Masengo uyobora itorero Foursquare Gospel Church
Twitter
WhatsApp
FbMessenger