AmakuruPolitiki

Abagande baburiwe ko kwataka Perezida Museveni ari nko gukinisha umuriro

Abaturage b’igihugu cya Uganda baburiwe kudakinisha kugaba igitero kuri perezida Museveni cyangwa imodoka zimuherekeza ngo kuko bishobora kuviramo ibyago bikomeye uwabigerageje, nk’uko umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda yabitangaje.

Ibi byatangajwe na Major Chris Magezi, umuvugizi wa presidansi ushinzwe ibikorwa byihariye.

Mu kiganiro yagiranye na ChimpReports kuri uyu wa gatatu, Magezi yavuze ko ubuzima bw’umukuru w’igihugu burinzwe n’itegeko, bityo ko  ubuzima bwa perezida burengerwa n’itegeko, bityo ko kugerageza kumwataka ari nk’igikorwa cy’ubwiyahuzi gishobora gutera uwagikoze ingaruka mbi zikomeye.

Ibi uyu mugabo yabivuze nyuma y’icyumweru kimwe imodoka za perezida Museveni ziterewe amabuye muri Arua.

Izi mvururu zo muri Arua kandi zanasize Yasin Kawuma, umushoferi wa Bobi Wine arashwe birangira apfuye. Abadepite batandukanye ndetse na benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda na bo bahise batabwa muri yombi.

Avugira mu cyimbo cya Maj Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba w’ingabo za UPDF, yavuze ko kugaba igitero kuri perezida ari nko kugerageza gukuraho itegeko nshinga ku mbaraga. Yanongeyeho ko bafite uburenganzira bwo kurinda perezida mu mpande zose z’ubuzima.

Abajijwe ku cyaba cyaratumye bafunga Bobi Wine, Magezi yagize ati :”Amakuru y’ibanze agaragaza ko yari afite intwaro. Iyo ni yo mpamvu ari mu maboko y’ubugenzacyaha. Kuba yarafatanwe intwaro ni igihamya gihagije ku bushinjacyaha imbere y’urukiko rwa gisirikare.”

Magezi kandi yashimangiye ko abateza imvururu n’urugomo batazigera bihanganirwa na gato.

Ati: “Abagira uruhare mu bikorwa by’urugomo barimo bakomeza kubishyira ku yindi ntera. Ibi ntibizihanganirwa na gato.”

Biteganyijwe ko iby’abadepite batawe muri yombi bizasobanuka ejo ku wa kane, ubwo bazaba bamaze kugezwa imbere y’urukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger