AmakuruAmakuru ashushye

Abagabye ibitero i Kampale bamaze kumenyekana

Muri iyi minsi umujyi wa Kampala ntabwo worohewe n’ibitero bimwe na bimwe bikomeje kugabwa kuri rubanda dore ko Polisi ya Uganda yemeje ko abantu batatu biturikirijeho ibisasu kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Ugushyingo mu murwa mukuru Kampala, byica abasivili batatu naho abandi 33 barakomereka, ubu barimo kwitabwaho mu Bitaro bya Mulago.

Ni ibitero byabaye bikurikirana kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, kuko icya mbere cyabaye ahagana saa 10:03′ z’i Kampala – saa 09:03′ ku isaha y’i Kigali – ikindi kiba nyuma y’iminota itatu gusa.

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State umenyerewe mu Burasizuba bwo Hagati muri Asia, watangaje ko ari wo uri inyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu batutu barimo abapolisi babiri mu Mujyi wa Kampala.

Iki gitero cyagabwe hafi y’Inteko Ishinga Amategeko, cyakomerekeje abantu bagera kuri 33 barimo batanu bakomeretse cyane.

Islamic State isanzwe imenyerewe mu bitero by’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, aho uyu mutwe wigeze no kwigarurira uduce tumwe na tumwe mu bihugu birimo Iraq na Syria.

Polisi yatangaje ko ibitero bya Islamic State bikorwa na ADF, umutwe w’iterabwoba, bivugwa ko ari ishami rya Islamic State muri Afurika y’Iburasirazuba. Uyu mutwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi 22 habaye ikindi gitero cy’umwiyahuzi witurikirije mu modoka ya Swift Safaris, igisasu gihitana uwari ugifite gusa.

Mbere yaho gato ikindi gisasu cyaturikiye mu kabari gihitana umuntu umwe kigakomeretsa abandi batatu, mu Mujyi wa Kampala.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga yasabye abaturage kwitwararika kubera ko ubwoba bw’ibitero by’ibisasu buri hejuru, nubwo Polisi ikomeje kugerageza ibishoboka byose ngo ibiburizemo.

Yavuze ko mu minsi mike ishize habaruwe ibigera ku 150, aho hari ibisasu byinshi byasenywe hirya no hino mu gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger