Amakuru ashushyeUbukungu

Abagabo batatu barashwe bagerageza kwinjiza magendu mu Rwanda

Burera, abagabo batatu barashwe barakomereka ubwo bari bafatanywe Kanyanga bayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu bagashaka kurwanya inzego z’umutekano bifashishije intwaro gakondo.

Byabereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, abo bagabo batatu ni abo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera , bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Hari mu masaha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe mu museso wo kuri uyu wa Gatatu, itsinda ry’abantu binjiye baturuka muri Uganda bikoreye imifuka ipakiyemo kanyanga, inzego z’umutekano zibahagaritse barazirwanya zibarasamo batatu barakomereka, abandi baratoroka.

Ni itsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amabuye, ari nabyo bashakaga gukoresha barwanya abashinzwe umutekano, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson.

Ati “Ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe nibwo abantu bari bikoreye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga bageragezaga kubyinjiza barwanyije inzego z’umutekano kuko bari bafite imihoro n’amabuye, aho banayateye umusirikare umwe agakomereka ariko bidakabije. Barashemo batatu barakomereka, abandi baratoroka kuko ngo bageraga nko ku icumi.”

Mwambutsa yavuze ko abo bantu bari bikoreye litilo 116 za Kanyanga. Yasabye abaturage kwicungira umutekano batanga amakuru ku muntu wese babonye batamuzi, anabasaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger