AmakuruUtuntu Nutundi

Abagabo 3 bakurikuranyweho gusengerera inzoga inyamaswa z’imbogo zigasinda

Mu gihugu cy’Ubuhinde muri leta ya Gujarat iherereye mu burengerazuba bw’icyo gihugu, haravugwa inkuru y’abagabo batatu batawe muri yombi bahinjwa kunywesha inzogo inyamaswa z’imbogo basanzwe boroye maze zigasinda mu buryo bukomeye cyane ndetse zikanateza akaduruvayo mu baturage.

Nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga, aba bagabo basanzwe ari abahinzi ndetse bakaba n’aborozi bari basanzwe bacuruza inzoga mu buryo butemewe byatumye ziriya mbogo zisoma kuri izo nzoga maze zirasinda karahava, guhagarara birazinanira, zirarakara bikomeye cyane ndetse zimwe ziteza umuvundo mu baturage batuye mu gace ka Gajereti.

Umuganga w’amatungo mu gace Gajereti yatangaje ko yagenzuye ibintu ziriya nyamaswa z’imbogo zisanzwe zinyweramo amazi agasanga atari amazi zanyweye ahubwo ari inzoga zinkorano zanyweye bigatuma zisinda cyane, uriya muganga akimara kubona ibyo yahise ahamagara polisi niko kuza ihita ita muri yombi bariya bagabo bari bakoraga inzoga bakanazicuruza kandi bitemewe.

Ubusanzwe gukora inzoga, kuzicuruza ndetse no kuzigemura ahantu hatandukanye ntabwo byemewe muri kariya gace ka Gajereti kuko umuntu wese ufashwe akora ibyo bintu byose ahanwa by’intangarugero harimo gufungwa ndetse no gucibwa amande menshi cyane nkuko byatangajwe n’umupolisi witwa Baldev.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger