AmakuruImyidagaduro

Abafana bikomye abahanzi bakomeje kwisubiza mu mugongo

Muri Uganda abakunzi b’umuziki benshi bahangayikishijwe n’abahanzi bakomeje kwigira abana bakagabanya imyaka yabo umunsi ku w’undi wagira ngo umwaka ushyira ari nako ugabanyuka ku myaka yabo y’amavuko.

Ibi babigarutseho nyuma y’uko abahanzi batandukanye bakomeje kwishyira mu kigero cy’abana bato kandi mu byukuri bamaze gukura n’ubwo bo bataba bashaka kubigaragariza abakunzi babo.

Bavuze ko mu byukuri iki ari ikibazo gikomeye kubona umuntu yinjira mu muziki akuze yamara kugeramo akihindura umwana muto hafi kuba igitambambuga. Ni nyuma y’uko umuhanzi uzwi ku izina rya Desire Ruzinda yigeze gutangaza  ko afite imyaka 25 y’amavuko bituma benshi bagwa mu kantu.

Nyuma y’uyu muhanzikazi w’Umunya-Uganda uririmba injyana ya Pop, ibintu byabaye ibindi bindi nyuma y’isaburu ya Sheebah Kalungi wanditse ashimira abakunzi be n’abandi bantu bose bamubaye hafi, avuga ko yishimye kuba yujuje imyaka 29 y’amavuko.

Mu Cyumweru gishize, itsinda ry’abanyamuziki ryitwa No Sleep singer Sheebah Karungi ryizihije ibirori by’umunsi mu kuru w’amavuko w’uyu muhanzi, ryishimira ko yujuje imyaka 29 n’ubwo batabyumvise kimwe n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muririmbyikazi wo muri Uganda.

Abantu batandukanye batangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga basaba abakurikira Sheebah Kalungi n’abafana be ko bareka kugaragariza ibyishimo mu binyoma ahubwo bagakurikira inzira zabo bwite.

Benshi bikomye uyu muhanzikazi bavuga ko akwiye kureka kwisubiza mu ngobyi kuko akuze birenze ikigero cy’imyaka 29, ni mugihe hari abavuze ko abarizwa hagati y’imyaka 30 na 40 y’amavuko.

Ibi byateye abakunzi b’umuziki muri Uganda kuvuga ko Abahanzi bo muri iki gihugu bamaze kugira akamenyero kugira ubwiru imyaka yabo bakanayigabanya uko bishakiye wagira ngo nti bakura kimwe n’abandi bose.

Mu butumwa burenga 40 bwamagana abahanzi bigira abana, bwatumye Sheebah Karungi asubiza bamwe muri bo ko utemera imyaka yatangaje ariyo nta kabuza kubifata uko abyumva (Abishaka).

Sheebah ari mu bahanzi bashinjwa kwigira abana
Desire Ruzinda nawe yigeze kubeshya imyaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger