AmakuruImyidagaduro

Abafana bateje akavuyo bapfundura isanduku yarimo umurambo wa DJ Arafat

Umuhanzi w’icyamamare muri Cote d’Ivoire, DJ Arafat, ufatwa nk’ umwami w’injyana ya Coupé-décalé, uherutse kwitaba Imana ubwo yari agiye gushyingurwa abafana be bateje akavuyo  bafungura isanduku yarimo umurambo we  bashaka kureba niba ariwe koko washyinguwe abandi baramufotora.

Ku wa Gatandatu nibwo  DJ Arafat yashyinguwe nyuma yo guhitanwa n’impanuka ya moto tariki 12 Kanama 2019.

Nyuma y’umuhango wo gusezera bwanyuma kuri uyu muhanzi wari ufite umubare munini w’abakunzi muri Afurika no hirya no hino ku isi, abakunzi be ba rubanda rwo hasi bateje akavuyo icyari ikiriyo gihinduka imvururu kuko batahawe umwanya muri icyo kiriyo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yatangaje ko haje igihiriri cy’abafana be bagapfundura isanduku ku ngufu maze bagatangira gufata amafoto yaje no gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Umuryango wa DJ Arafat ukaba wari wifuje ko yashyingurwa hari abantu bake b’inshuti ze ndetse n’umuryango we, gusa ntibyaje kuborohera kuko haje kuza abantu benshi bakundaga uyu muhanzi bagafungura isinduku irimo umurambo we ku ngufu bashaka kumureba bamwe batangira kumufotora, polisi y’igihugu yari yahawe inshingano zo gucunga umutekano ahaberaga ikiriyo  niyo yahosheje izi mvururu.

DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane dore ko yanazikoreshaga mu mashusho y’indirimbo ze nyinshi zirimo n’iyo yise “Moto Moto” yasohoye muri Gicurasi. Yitabye Imana amaze gukora album 11 mu myaka 15 yari amaze akora umuziki. Mu 2016 na 2017 yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka muri Coupé-Decalé Awards.

DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane
Abafana ba DJ Arafat bari benshi mu mihanda baje gusezera uyu muhanzi bakundaga
Abafana ba DJ Arafat bateje akavuyo bafungura isunduka ye bashaka kureba niba koko ari we washyinguwe
Davido ni umwe mu bagiye gushyingura DJ Arafat

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger