AmakuruImikino

Abafana babiri ba Rayon Sports batsindiye itike ibajyana kureba Arsenal i Londres

Nahimana Jean Marie Vianney na Bikorimana Jean Claude bita ‘Wanyanza’ bafana ikipe ya Rayon Sports, batsindiye itike zibajyana i Londres mu Bwongereza kureba umukino w’ikipe ya Arsenal.

Hari muri tombola yateguwe n’uruganda rwa Skol rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’iyi kipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Aba banyamahirwe babiri batsindiye ibya ngombwa byose nkenerwa bizabajyana i Londres, birimo itike y’indege, Hotel bazararamo ndetse n’itike izabinjiza muri Stade ya Emirates aho Arsenal izaba yakiniye. Biteganyijwe ko bazerekeza mu Bwongereza muri Mata uyu mwaka.

Iyi Tombola yaje ikurikira igikorwa cyo gutanga imyitozo ku bakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’ab’amakipe nka Police FC, Kiyovu Sports, AS Kigali na Mukura VS bari baje nk’abatumirwa. Ni igikorwa cyakozwe n’abatoza; McManus na Kerry Green boherejwe n’ikipe ya Arsenal kugira ngo bungure ubumenyi abakinnyi b’Abanyarwanda.

Biri muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye Arsenal ifitanye n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports.

Simon McManus uyoboye iri tsinda ry’abatoza ba Arsenal, yabwiye umunyamakuru w’ikinyamakuru Igihe ko amasomo batanze agamije kwigisha abakinnyi uburyo bw’imikinire ya Arsenal.

Ati”Ntabwo twavuga ko twaje gutanga amasomo cyangwa kwigisha umupira kuko abatoza twasanze aha barawuzi kandi bafite inararibonye. Ahubwo twaje kungurana ibitekerezo no gusobanura uburyo bw’imikinire bwa Arsenal kuko twifuza ko bugera kure ku isi. Twishimiye uru rugendo kandi twizeye ko mu bihe biri imbere tuzabona umusaruro warwo”.

Mbere yo guha imyitozo abakinnyi, McManus na Kerry bari bamaze iminsi itanu bungura ubumenyi abatoza batandukanye b’Abanyarwanda.

AS Kigali iri mu zungukiye muri gahunda ya Visit Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger