AmakuruImikino

Abafana ba Rayon Sports bateye inkunga Ndahimana wagiye gusezerana yambaye kamambili

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports babarizwa mu gihugu cya Mozambique, bageneye inkunga ingana na 350,000rwf Ndahimana Narcisse na Madamu we bagiye gusezerana bambaye kamambili.

Mu minsi ishize ni bwo hasakaye amakuru y’uko uyu muryango wagiye gusezerana mu mategeko umugabo yambaye kamambili. Iyi nkuru yakoze abatari bake ku mitima bitewe n’urukundo rudasanzwe babonye muri uyu muryango wiyemeje kujya guhamya umubano nta n’inkweto zo kwambara ufite, bityo biyemeza kuwutera inkunga kugira ngo bawuvane mu bukene.

Mu biyemeje gutera inkunga umuryango wa Ndahimana na Mutuyemariya Consilie batuye i Shyogwe muri Muhanga, harimo na leta y’u Rwanda yabemereye kubatera inkunga.

Uretse leta n’abatari bake bagezweho n’inkuru y’urukundo rwa Nahimana na Mutuyemariya bakiyemeza kubafasha, abafana ba Rayon Sports baba muri Mozambique na bo bakozwe ku mutima n’iriya nkuru na bo biyemeza gutanga umusanzu wabo.

Aba bafana ba Rayon Sports bashyikirije uyu muryango inkunga bari bakusanyije yo kuwufasha ku wa gatatu w’iki cyumweru, binyuze kuri Ndekwe Philbert uyobora Fan Club bibumbiyemo. Ndekwe uyu yari na Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ari na we wari uhagarariye Rayon Sports.

Ndekwe yavuze ko bafashe icyemezo cyo gukusanya inkunga yo gufasha uriya mu ryango kugira ngo izawugoboke ubwo uzaba wasezeranye imbere y’Imana kuri iki cyumweru.

Ati“Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yadukoze ku mutima , twumva ko natwe hari icyo twakorera umuryango wa Ndahimana kuko ibikorwa byacu ntabwo bigarukira ku gufana gusa no kwishimira intsinzi ahubwo tugira n’izindi gahunda zo gufashanya hagati yacu ndetse no gufasha abatishoboye iyo bibaye ngombwa.”

Ndekwe Philbert yanijeje uyu muryango gukomeza kuwuba hafi na nyuma yo gusezerana imbere y’Imana.

Nahimana watewe inkunga we yagize ati” Inkunga ngenewe n’abafana ba Rayon Sports bo muri Mozambique nyakiriye neza cyane, ndishimye. Nyuma y’igitekerezo twagize cyo gusezerana, icyo nshimira Imana, ntabwo nigeze nongera kuburara cyangwa se ngo abana banjye babwirirwe. Abantu baransuye, bangenera igikoma, bamenyera abana utwambaro, nta kintu mbona nashinja Imana.”

Nahimana na madamu we bakozwe ku mutima n’inkunga bahawe.
Nahimana ubwo yasezeranaga na madamu we mu mategeko.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger