AmakuruImyidagaduro

Abafana ba Bobi Wine bateraguye Bebe Cool amacupa n’amabuye ari kurubyiniro . (AMAFOTO)

Bebe Cool  ubwo yari mugitaramo cyatumiwemo umuhanzi wo muri Jamaica, Tarrus Riley, abafana ba Bobi Wine bamusabye kuva ku rubyiniro abyanze  bahitamo kumutera amacupa y’amazi n’amabuye aha nini biturutse ku magambo aherutse gutangaza kuri Bobi Wine.

Chimpreports yanditse ko Bebe Cool  yagumye ku rubyiniro akomeza guterwa amabuye n’amacupa agira ngo yerekane ko akomeye. Ngo ni ikibazo cyoroshye kuri we azakikemurira.

Icyatunguye abantu bakurikira umuziki wa Uganda ni uko uyu muhanzi Bebe Cool kuri iki Cyumweru yabwiye ikinyamakuru kimwe cyo muri Uganda ko uruganda rwa muzika arumazemo imyaka icumi, bityo ngo nta gishya kuri we yabonye . Akomeza  avuga ko Chameleone ari ikigwari ndetse ngo afite umutima woroshye cyane.

Ikindi yavuze ko atangiye intambara n’abafana ba Bobi Wine  yagize ati  “Ubu ntangije intambara kuri Bobi Wine n’abafana be. Tuzaba tureba uzatsinda.”

Bebe Cool yanavuze ko Bobi Wine ari gutuma igihugu nta mutekano kigira bitewe n’ibinyoma bye agenda avuga ko yakubiswe akanakorerwa iyicarubozo nyamara ngo nta gikomere afite, We ubwe avuga ko  yiboneye Bobi Wine kandi ngo nta gikomere afite.  Uyu muhazni yanongeyeho ko Bobi Wine atagiye muri USA kwivuza nk’uko byatangajwe ahubwo ngo yagiyeyo kugira ngo akaduvarayo yateje gacogore muri iki gihugu.

Mu minsi ishize Bebe Cool yatunguye benshi ku gisubizo yatanze abajijwe impamvu atigeze avuga ku ifungwa rya Bobi Wine , aho ikinyamakuru  Sqoop cyo muri Uganda cyanditse ko yavuze ko ubwenge bwe budafite ubushobozi bwo kuvuga ku bintu  bijyanye na politiki biri kubera muri Uganda birimo n’ifungwa rya Bobi Wine ndetse no kwicwa urubozo ari muri gereza.

Agira ati “Ndi umwana iyo bigeze ku kugereranya abanyapolitiki bakomeye muri iki gihugu. Ubwenge bwanjye ntabwo bufite ubushobozi bwo kumenya ibiri kubera muri Uganda.”

Iki gitaramo Bebe Cool yari kuririmbambo nk’umuhanzi wa nyuma  cyabaye mu ijoro ryakeye  kikaba cyari cyahurije hamwe abahanzi batandukanye nka: A Pass, Maurice Kirya, Myth, Maddox, Michel Ross, Umunya-Jamaica’ Tarrus Riley n’abandi  ….

Polisi niyo yitabajwe  ku girango Bebe Cool wari wiyemeje guhangana n’abafana ba Bobi Wine avanwe ku rubyiniro, Gusa abateguye iki gitaramo babonye bikomeye bafunga mikoro Bebe Cool yakoreshaga, bakuraho umuriro bahita bazimya n’ibyuma.

Hitabajwe Polisi kugirango Bebe Cool ave kurubyiniro

Bebe Cool yavuye ku rubyiniro ababaye cyane

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger