AmakuruAmakuru ashushye

Abadipolomate bakorera mu Rwanda batangiye igikorwa cyo gusura ibice nyaburanga by’igihugu

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko uru rugendo ruha aba dipolomate bakorera mu Rwanda amahirwe  yo kumenya ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda binyuze mu gusobanurirwa no kubyirebera ubwabo kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo ku gihugu bakoreramo.

Uru rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga ruzakorerwa mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu no mu Majyaruguru kuva ku wa 17 kugera ku wa 19 Gicurasi 2019, rwibanda ku rusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ibidukikije n’ubukerarugendo.

Iri tsinda r’abadipolomate ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryasuye Pariki Nyungwe. Basuye isumo rya Kamiranzovu n’ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’.

Gusura ibyiza nyaburanga biri mu gihugu ni umwanya mwiza wo gukuraho ibihuba bimaze iminsi bivuga ko aka gace kadatekanye. dore ko mu mins ishije u Bufaransa n’ibindi bihugu byo kumugabane w’ Iburayi  byari bwaburiye abaturage babyo basura u Rwanda ku kutajya muri Nyungwe.

Bimwe mu byiza bitatse iyi pariki ya Nyungwe birimo ikiraro gica mu kirere, amoko asaga 300 y’inyoni abonekamo Rwenzori Turaco, n’inyamaswa zirimo maguge zo mu bwoko bw’Inkomo zibaho mu miryango isaga 400 n’izindi nyinshi.

Abadipolomate bakorera mu Rwanda basuye Pariki ya Nyungwe aha bari guhabwa amabwiriza y’urugendo rwabo muri Nyungwe
Min.Richard Sezibera n’Abadiplomate baba mu Rwanda batembereye muri Nyungwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe,
Ni urugendo rwatangiye kuri uyu wa 17 Gicurasi rukazageza ku wa 19 Gicurasi uyu mwaka, rukaba rugomba kubera mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Minisitiri Richard Sezibera ari kumwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Olivier Nduhungirehe bahagaze kuri ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’
Twitter
WhatsApp
FbMessenger