AmakuruAmakuru ashushye

Abacuruzi bapfunyika ibiribwa mu mpapuro zakoreshejwe akabo kashobotse

Nyuma y’igihe kinini abantu bibaza icyo Leta yaba irigukora ku bacuruzi n’abandi bapfunyika imigati, capati n’ibindi biribwa mu mpapuro zakoreshejwe cyangwa zanditseho, ubu  Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) yasohoye itangazo  rihagarika ikoreshwa ry’impapuro zakoreshejwe mu gupfunyika ibiribwa.

Ibi bintu byatangiye kuva aho u Rwanda ruhagaritse ikoreshwa ry’amashashi mu gupfunyika ibyo kurya, ubu abacuruzi batandukanye bahise badukira ikoreshwa ry’ ibinyamakuru, impapuro zakoreweho ibizamini n’ibindi byanditseho mu gupfunyika ibiribwa  baha abakiriya  babagana.

Kuri ubu Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge(RSB) gisohoye iri tangazo mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu. Iki kigo kivuga ko abantu cyane cyane abacuruzi  batemerewe gukoresha impapuru zakoreshejwe mu buryo ubwo aribwo bwose  mu gupfunyika ibiribwa.

Uyu muti w’ikaramu (ink/encre) cyangwa umuti ukoreshwa mu kwandika kuri izi mpapuro uba ushobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu  wariye ibi biryo byapfunyitswe muri bene izi mpapuro. RSB yaboneyeho no kwibutsa inzego z’ibanze , inzego zifasha mu guteza imbere abacuruzi n’ubuzima bw’abaguzi  gufasha mu kurwanya ikoreshwa ry’izimpapuro zitujuje ubuziranenge mu gupfunyika ibiribwa. Nyamara impuguke mu by’ubuzima zivuga ko umuti w’ikaramu iyo ugeze mu mubiri utera kanseri ikanamunga amagufa.

Abacuruzi batandukanye bo bavuga ko gukoresha izi mpapuro ari uko izemewe gupfunyikwamo (‘envelopes) zibuhenda cyane bityo bagahitamo gukora izabo bwite bakoresheje impapuro bakura ku bigo by’amashuri aho baba bakoze ibizamini, ibinyamakuru n’ibindi byanditseho.

Gusa hari n’abandi bacuruza mu maduka na butike  zitandukanye mu mujyi wa Kigali bo bavuga ko ibiribwa bihita biribwa ako kanya bidasabye kubanza kubiteka birimo amandazi, isambusa,…badashobora kubipfunyika muri ibyo bipapuro byanditseho ahubwo bapfunyikamo ibiribwa bihatwa nk’ibitunguru, ibirayi, ifu  n’ibindi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko umuti w’ikaramu uramutse unyowe n’umuntu udashobora guhita umwica ariko ngo hari za wino zishobora kwangiza mu kanwa nubwo ngo nta burozi bukabije bwari bwagaragara ko bwatejwe na wa wino.

Impapuro ziri gukoreshwa ubu mu duce dutandukanye twa Kigali n’ahandi ,zikomeje kugarukwaho ko zaba zangiza ubuzima

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger