AmakuruPolitiki

Abacancuro DRC yiyambaje barakaje M23 ifata umwanzuro ukakaye

Umutwe wa M23 watangaje ko udatewe ubwoba n’Abacanshuro b’Abarusiya baje gufasha FARDC ndetse ko bazabahata umuriro bakumirwa mu ntambara bazahuriramo.

Canisius Munyarugero,Umuvugizi wungirije wa M23 mu bijyanye na Politiki,yabwiye UKWEZI TV dukesha iyi nkuru ko bagize Imana FARDC yanahabwa intwaro nyinshi kuko ngo bazibambura bakazibarashisha.

Yavuze ko amatora ya Perezida ateganyijwe batayitayeho kuko ngo nabo igihe kizagera bagafata ubutegetsi bagaha amahoro abanyekongo.

Yagize ati “niko kuri [abacancuro barahari].Abo bacancuro baje kubafasha kurwana.Bwana munyamakuru ikibazo cya FARDC ni ibindi bindi.Kuvuga ngo FDLR irahagije ahubwo baracyashaka abandi.Nshingiye ku byo bakora nabo bacancuro ntibahagije baracyashaka n’abandi.

Abajijwe ku kuba batumvwa n’amahanga,yagize ati ” Kuba batatwumva [amahanga] ntabwo ari igitangaza.Kubitabaza ntabwo ari ukugosorera mu rucaca bizageraho bishire.Ntabwo kuba Kivu ya ruguru n’iy’Amajyepfo tutumvwa ari ikibazo bizagera aho natwe twumvwe.

Ntabwo kamara ari ukuvukira Equateur,Kassai,…n’uwavukiye Kivu ya ruguru,Ituri na Kivu y’Epfo nawe n’Umunyekongo nk’abandi bose,igihe kizagera bumvikane.”

Abajijwe umusaruro w’ibyo bamaze kurwanira,Canisius yagize ati “Ntabwo twaruhiye ubusa.Turi mu nzira igororotse kuko abo twarengeye baratekanye nubwo bari kwica abandi.Abo twagaruje baratekanye.”

Yavuze ko kuba leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro batarakurikije amabwiriza ya Luanda biteye agahinda ati “Twebwe twakurikije amabwiriza ya Luanda,ikibabaje kurusha ibindi nuko ibyo abaperezida badusabye twabikoze ariko FDLR ikaba itarataha iwabo.Ko twashyize mu bikorwa ibyo twasabye indi mitwe ntibikore?

Tuzakora ibyo Imana izatubashisha kandi tuzabigeraho.Icyo dushaka n’amahoro niba batayadushakira tuzayashaka ku ngufu.

Abajijwe ku bacancuro bivugwa ko FARDC yahawe,Uyu muvugizi yagize ati ” Imbaraga z’amahanga zitagira ukuri zirangirira mu kirere.Kuba turwanira ukuri bizatuma dutsinda cyane,cyane nabishimangire.

Yaba umunyakenya,umunyangola,umunyamahanga wese,nta muntu uguha amahoro utayihaye kandi nawe niba aje kutubuza amahoro adusanze iwacu tuzamwirukana.”

Yavuze ko na nubu bagiterwa na FARDC n’imitwe yise ko itagira umurongo buri munsi ariko babyereka amahanga akarebera bityo bazabikora ku bushobozi bwabo.

Ati “Abo bacancuro baraje tubakoramo ariko ukuri kwacu turwanira kuzagerwaho.Reka nguhe urugero rufatika,Abatutsi mu Rwanda barishwe abarenga miliyoni ariko ubu u Rwanda ruratekanye ruri mu bihugu by’intangarugero muri Afurika.

Abajijwe icyo barusha ingabo za FARDC yagize ati “Tubarusha gukunda igihugu.Ntabwo bakunda igihugu bakunda kurya,bakunda amafaranga.Twe nibazitugurire rero [intwaro].Twe dukunda igihugu tuzagiharanira kugeza tukibonye.

Yavuze ko M23 yiteguye kuyobora igihugu ati “Cyane rwose.Icy’ibanze nuko umwenegihugu wese abanza kugira amahoro.Twe turabiharanira naho twafashe hose haratekanye.Icyo turagiharanira kuko nicyo cya mbere.

Umutekano niwo ubanza,hagakurikiraho ubukungu n’ubuyobozi kandi twe twabigezeho aho tuyobora.

Mu gace tuyoboye kuva Bunagana,Bwiza na Nyiragongo hari ubwo wumvise aho batwitse umuntu bakamurya?.Aho ingabo za Tshisekedi ziyoboye niho babikora.”

Abajijwe ku byo bashinjwa n’ingabo z’amahanga ku bwicanyi bwa Kishishe,yagize ati “Imiryango mpuzamahanga amakuru batanga ntabwo aba ari ay’ukuri,reka nyite amavugazahabu kuko aba agamije gushaka zahabu na Diyama za Kongo.Ntabwo ari amakuru y’ukuri.”

Yasabye Abakongomani kwikuramo igikoti cya Guverinoma ya Kinshasa .ati “bikuremo agahinda ka leta ya Kinshasa,dufatanye kugarura amahoro.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger